RIB yinjiye mu bufatanye na UN bugamije kurwanya icuruzwa ry’abantu

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri uyu wa Gatanu taliki 26 Nyakanga urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwasinyanye amasezerano n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bimukira (IOM UN Migration) ishami ry’u Rwanda agamije ubufatanye mu guhangana n’ibyaha by’icuruzwa ry’abantu.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Janot Ruhunga umunyamabanga mukuru wa RIB ku ruhande rw’u Rwanda ndetse na Carl Ashley James ku ruhande rwa (IOM UN Migration).

Hangedewe kuri aya masezerano RIB izafatanya n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bimukira kurwanya icuruzwa ry’abantu ndetse ko gufasha abagizweho ingaruka zo gucuruzwa gusubira mu buzima busanzwe.

- Advertisement -

Nyuma yo gusinya aya masezerano Carl Ashley James umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bimukira mu Rwanda yanasuye ikigo Isange One stop center gukorera mu bitaro bya Kacyiru. Aha yasobanuriwe serivisi zihatangirwa zirimo izo gusubiza icyizere cy’ubuzima abakorewe icuruzwa ndetse n’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

RIB iherutse gutangaza ko abanyarwanda 295 aribo bakorewe ibikorwa byo gucuruzwa mu myaka 5 ishize, aba kandi ngo bwiganjemo abagore n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35.

Ibi bikorwa byose biri mu rwego rwo kwitegura I Taliki ya 30 Nyakanga umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:37 am, Sep 8, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 68 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe