Rubavu hatangijwe imikino ya Ironman 70.3

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abayobozi bakuru mu nzego za Leta barimo MInisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert; ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Francis Gatare, batangije ku mugaragaro imikino ya Ironman 70.3.

Ni isiganwa ryitabiriwe n’abakinnyi barenga 150 baturutse mu bihugu 10 harimo n’u Rwanda rufitemo 28.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa, avuga ko abanyarubavu bishimiye aba bashyitsi. Kandi ko ari ikimenyetso cy’umutekano usesuye. Ati “Ni ikintu kinini cyane, bivuze umutekano nanone, kuba abanyamahanga 208 bavuye mu bihugu byo ku migabane yose yo ku Isi baza batikanga, ni uko baje basanga akarere gatekanye, karimo abantu bakunda abashyitsi kandi batanga serivisi nziza.”

- Advertisement -

Perezida wa Federasiyo y’umukino wa Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alex, yagaragaje ko irushanwa ribaye ku nshuro ya gatatu mu karere ka Rubavu rifite umwihariko wo kwitabirwa n’abahanga baturutse hirya no hino ku isi kandi biteguye bihagije.

Iyi mikino ya Ironman ikinwa abakinnyi basiganwa mu buryo butatu. Bahera mu mazi boga, bagakurikizaho igare, hanyuma bagasoza basiganwa ku maguru.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:05 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 39 %
Pressure 1014 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe