Ibigo by’amashuri 47 byigenga byiganjemo abanza n’ayinshuke byafunzwe mu karere ka Rubavu bishinjwa gukorera ahataragenewe kuba ibigo by’amashuri.
Muri ibi bigo byafunzwe harimo ibyakoreraraga mu nzu zagenewe guturwamo, iz’ubucuruzi n’izituzuye neza.
Ku miryango y’ibi bigo ubu hariho amatangaza agaragaza ko ibigo bifunzwe kugeza igihe bizuzuriza ibisabwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu byemeza ko kuba ibi bigo 47 by’amashuri byafunzwe bitatunguranye. Bukemeza kandi ko icyo ari icyemezo kiri mu nyungu z’umutekano w’abana biga muri ibi bigo.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique ashimangira ko mu bugenzuzi bwakozwe basanze ibi bigo byambuwe uburenganzira bitewe no gukorera ahatujuje ibisabwa.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko muri aya mashuri 47 yafunzwe, azuzuza ibisabwa azakomorerwa nyuma y’ubugenzuzi nk’uko hari andi yabyujuje agakomorerwa.
Kugeza ubu ababyeyi bari bafite abana muri ibi bigo byafunzwe barimo abamaze kwimurira abana mu bindi bigo, mu gihe hari n’abaheze mu gihirahiro bibaza icyo baza gukora kuko bari baramaze kwishyura amafaranga y’ushuri kuri ibi bigo byafunzwe.