Rubavu: Perezida Kagame yasabye abanyarubavu kwitura FPR

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Paul Kagame akaba Umukandida wa FPR Inkotanyi yalomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Rubavu mu burengerazuba asaba abanyarubavu kwitura FPR yabagabiye.

Paul Kagame yatangiye avuga ko ashaka kwibutsa abanyarubavu amateka. Ati “FPR twese yaratugabiye. Inka mu kinyarwanda ijyanye n’urukundi ariko icyambere ijyanye n’amajyambere. Ukugabira aba agukunda. Ukugabiye aba akwifurije gutera imbere nicyo kimenyetso Kiri mu nka. Mu muco w’abanyarwanda.”

Umukandida Paul Kagame yibukije ko mu mateka y’u Rwanda hari ubwo rwabayeho inka zaraciwe mu gihigu. Ati “Hari imyaka yashize inka barinbaraziciye mu Rwanda FPR irazigarura iratugabira twese. Uwakugabiye uramwitura. Kwitura ni igusubiza urukundo uwaguhaye inka aba yaguhaye. Ni igusubiza amajyambere ari muri uko kuba yarakigabiye. Bityo rero icyi gikorwa twatangiye ejo Ari abadepite batweretse hano … Ubwo hazaba harimo kwitura FPR.”

- Advertisement -

Umukandida Paul Kagame kandi yasabye abanyarubavu gutora abadepite ba FPR Inkotanyi n’imitwe ya Politiki iri mu bufatanye. Abibutsa ku gutora Ari ugutora ibikorwa. Guhera kuri uyu wa 24 aba bakandida depite 80 ba FPR Inkotanyi baratangira kwiyamamaza mu turere twose tw’igihugu. Perezida ati “Gutora abakandida ba FPR ari abadepite ari Perezida ari abadepite b’abo dufatanije no ugushaka gutera imbere, gukomeza urugendo tumaze mo imyaka 30. Imyaka 30 ntabwo Ari micye“.

Yasabye abaturage ba Rubavu guhanahana amakuru agamije gukumira uwahungabanya umutekano ndetse no gufatanya n’abayobozi mu iterambere.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:18 am, Sep 20, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1013 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:49 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe