Rubavu: Umuntu umwe yaguye mu bikorwa byo kwamamaza

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ryagaragaje ko kuwa 23 Kamena umunsi wa kabiri wo kwiyamamaza k’umukandida Perezida Paul Kagame ukaba n’umunsi wo kwerekana abakandida Dadepite ba FPR Inkotanyi, umuntu umwe yahaburiye ubuzima.

Iri tangazo rivuga ko baturutse ku muvuntu wabereye aho ibi bikorwa byabereye mu murenge wa Rugerero ubwo abaturage bavaga mu bikorwa byo kwamamaza.

Uretse umwe witabye Imana kandi Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu inavuga ko hari abandi bantu 37 bakomeretse barimo 4 bakomeretse bikomeye bari kwitabwaho n’ibitaro bikuru I Kigali.

- Advertisement -

Iyi Ministeri yasabye abaturage bitabira gahunda zo kwiyamamaza kwirinda umuvundo kandi bakagendera ku mabwiriza bahabwa n’ababiteguye.

Uretse mu karere ka Rubavu kandi umuvundo wanagaragaye mu karere ka Musanze aho ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame byatangirijwe. N’ubwo kugeza ubu nta makuru avuga ko haba hari uwabiburiyemo ubuzima. Ahanini bigaturuka kubmarembo mato abataha bava aho ibi bikorwa byabereye bashaka kunyuramo bose batanguranwa.

Gahunda yo kwamamaza umukandida Perezida wa FPR Inkotanyi irakomereza mu turere twa Ngororero na Muhanga kuri uyu wa 24 Kamena 2024.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:40 pm, Sep 28, 2024
temperature icon 21°C
overcast clouds
Humidity 60 %
Pressure 1011 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 96%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:46 am
Sunset Sunset: 5:53 pm

Inkuru Zikunzwe