Perezida William Ruto wa Kenya yahawe inshingano zo kuyobora amavugurura y’inzego z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) asimbuye Paul Kagame wayatangije mu 2016.
Aya mavugurura agena uburyo bwo kuvugurura inzego za Komisiyo ya AU, amashami yayo n’imicungire ihamye ya Porogramu z’uyu muryango.
Muri raporo Perezida Kagame yashyikirije abakuru b’ibihugu bagenzi be, yagaragaje ko amavugurura yakozwe muri uyu muryango, yatumye ubu ukora neza kandi uhagaze neza mu rwego rw’ubukungu.
Ati “Intambwe ikomeye yaratewe. Muri make, ibintu by’ingenzi byari muri raporo nabagejejeho muri Mutarama 2017, byagezweho. Ndashimira Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, iyobowe na Moussa Faki hamwe n’itsinda rishinzwe amavugurura riyobowe na Professor Pierre Moukoko ku muhate wabo mu myaka umunani ishize.”
Mu byagezweho, harimo kubyutsa Ikigega kigamije gutera inkunga ibikorwa by’Amahoro, Peace Fund. Ati “Nibura miliyoni 400$ zarakusanyijwe. Nk’umusaruro wabyo, Akanama k’Umutekano ka Loni, gaherutse gutangaza ko kazatera inkunga ⅓ cy’ibikorwa by’amahoro ku nshuro ya mbere.