Amakuru y’ibura rya Uziel Ntakirutimana wo mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza mu kagali ka Remera mu mudugudu wa Rusororo yatangiye kumvikana muri icyi cyumweru.
Umugore we Mwarakoze Eliane avuga ko atongeye kumuca iryera kuva kuwa 20 Kanama 2024. Uyu mugore aganira na Radio Ijwi rya Amerika yavuze ko ahagana mu ma saa tatu z’ijoro ryo kuwa 20 Kanama 2024 ngo iwe mu rugo haje abambaye imyenda y’igisirikare bashyira umugabo we mu modoka bavuga ko bamujyanye ku biro by’akarere ka Rutsiro.
Umugore wa Ntakirutimana avuga ko yatangiye gukurikirana umugabo we ahereye ku murenge wa Boneza, Gitifu amubwira ko azabikurikirana, nyuma ngo yagiye no kuri sitasiyo ya RIB I Kayove naho bamubwira ko bazabikurikirana ariko ngo aba bose nta gisubizo bamuhaye.
Munyamahoro Muhizi Patrick uyobora umurenge wa Boneza yemeje amakuru ko uyu mugore yamuhannye amugezaho ikibazo. Ati “Kubera ko n’ubundi yari asanzwe agenda, no mu minsi ishize yari yagiye aza kugaruka. Yajyaga muri Kongo akagaruka, ngo yari yaraketsweho Jenoside ariko yaragiye arongera aragaruka, yagiye nk’inshuro nk’ebyiri. Ayo makuru rero bayangejejeho nibyo ngikurikirana kugirango ndebe aho yaba aherereye ariko ntabwo turamenya amakuru neza”.
Hari amakuru ariko avuga ko uyu Ntakirutimana yaketsweho ibyaha bya Jenoside. Umuryango we ukemeza ko yabihiranye mu nkiko zikamugira umwere mu gihe ubuyobozi bw’umurenge wa Boneza bwo buvuga ko yabaye arekuwe ngo aburane adafunzwe ariko ko atigeze agirwa umwere.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Boneza buhumuriza uyu muryango buvuga ko niba Ntakirutimana yaratwawe nk’abantu barenze umwe kandi b’inzego z’umutekano, ngo umuryango we ukwiriye gutuza ugategereza ibizava mu nzego z’ubutabera. Gusa abayobozi nabo bagashimangira ko icyo kuba uyu muturage yarapfuye cyo kidashoboka.
Uyu Ntakirutimana wo mu karere ka Rutsiro aburiwe irengero nyuma y’uwitwa Francisco Saveri Mutuyemungu wo mu karere ka Gasabo nawe wumvikanye mu itangazamakuru muri icyi cyumweru bivugwa ko yaburiwe irengero.