Rwamagana hagiye kubakwa icyanya kizajya kiberamo imurikagurisha

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ubwo hatangizwaga imurikagurisha ry’intara y’i Burasirazuba riri kubera mu karere ka Rwamagana umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yagaragaje ko muri aka karere hagiye kubakwa icyanya kizajya kiberamo imurikagurisha gihoraho.

Imurikagurisha ry’intara y’i Burasirazuba rumaze kuba ngarukamwaka ryari risanzwe ribera mu kibuga cyizwi nk’icya Polisi giherereye mu mujyi wa Rwamagana.

Mayor Radjab yavuze ko ashima urugaga rw’abikorera mu burasirazuba rwahisemo kujya rukorera imurikagurisha mu karere ka Rwamagana. Agaragaza ko ubuyobozi bw’akarere abereye ku isonga bwashyize mu mihigo y’akarere ko bugomba gushyigikira icyi gikorwa.

- Advertisement -

Muri uyu mwaka w’imihigo Ari nawo w’ingengo y’imari Mayo Radjab yagaragaje ko ubutaka bwo kubaka ho icyanya cyagenewe imurikagurisha cyamaze kuboneka. Ati ” Ubu hagiye gukorwa inyigo Kandi ntekereza ko uyu mwaka uzajya kurangira twaratangiye na gahunda y’inyubako; kuburyo abamurika batazajya bazajya bubaka ahubwo bazajya baza bashyiramo ibicyruzwa byabo byo kumurika.”

Iri murikagurisha ry’intara y’i Burasirazuba ryatangiye kuwa 17 Kanama ribaye ku nshuro yaryo ya 13. Ryitabiriwe n’abamurika basaga 260. Ryakuwe kandi ku minsi 10 ryari risanzwe rimara rishyirwa ku minsi 16.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:25 am, Dec 23, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 78 %
Pressure 1015 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe