RWANDA PREMIER LEAGUE iratangirana ikirarane

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Shampiyona y’Umupira w’amaguru mu Rwanda irasubukurwa kuri uyu wa gatanu tariki 12 Mutarama 2024, aho imikino yo kwishyura itangira hagaragamo umukino w’ikirarane.

Ni umunsi wa 16 wa Shampiyona aho ku mugoroba wo kuwa gatanu ikipe ya Rayon Sports iza kwakira ikipe ya Gasogi United, ni mu gihe mu mukino ubanza n’ubundi wafunguye Shampiyona  Rayon Sports yari yatsinze Gasogi United ibitego 2-1.

Ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona iratangirana ikirarane kuko umukino yagombaga gukinamo na Marine FC ku cyumweru taliki ya 14.1.2024 wimuwe kubera ko iyi kipe ya APR FC imaze iminsi mu mikino ya Mapinduzi Cup, aho yasezerewe muri 1/2 na Mlandege yo muri Zanzibar kuri penaliti 4 – 2, mu minota 90 isanzwe amakipe yari yanganyije ubusa ku busa.

Umutoza w’abanyezamu Ndizeye Desiré Aimé “Ndanda” yahise atangaza ko iyi kipe itazagaruka muri iri ruhsnwa kubera ibyo yise kwibwa n’abasifuzi.

APR FC iri gushakisha uko igaruka mu Rwanda kuri uyu wa gatanu, ariko hagati aho ikomeje imyitozo muri Zanzibar yitegura umukino ubanza wa 1/8 mu gikombe cy’amahoro izahuramo na AS Kigali kuwa 17.1.2024

 

Imikino y’umunsi wa 16

Kuwa gatanu taliki ya 12.1 saa 18h00 : 

Rayon Sports vs Gasogi United

 

Kuwa gatandatu, taliki ya 13.1 saa 15h00 : 

Bugesera FC vs As Kigali

Musanze FC vs Etoile de l’Est

Mukura VS vs Amagaju FC

Gorilla FC vs Etincelles FC

 

Ku cyumweru taliki ya 14.1 saa 15h00

Sunrise FC vs Police FC

Muhazi United vs SC Kiyovu

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:04 pm, Feb 22, 2024
temperature icon 26°C
few clouds
Humidity 47 %
Pressure 1014 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:08 am
Sunset Sunset: 6:18 pm