Rwandair igiye kongera ingendo z’imizigo zijya Dubai

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

I sosiyete nyarwanda ikora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu ndege ya Rwandair igiye kongera inshuro yajyaga Dubai itwaye ibicuruzwa. Rwandair yari isanzwe ikora ingendo 3 mu cyumweru guhera kuwa 10 Kamena izatangira kujya ijyana imizigo I Dubai 4 mu cyumweru.

Urugendo rushya rwa Rwandair I Dubai ruzaba rugana ku kibuga cy’indege cya Dubai World Center (DWC). Ruje rusanga izindi ngendo zajyaga zigana ku kibuga cy’indege cya Dubai International Airport.

Rwandair kandi ivuga ko iteganya gutangiza ibyerekerezo bishya ku ndege z’imizigo mu bihugu bya Djibouti, Maputo muri Afurika y’epfo, Guinea Conakry, Bamako muri Mali, Lagos muri Nigeria, Harare muri Zimbabwe na Rusaka muri Zambia.

- Advertisement -

Ibi byerekezo abohereza ibicuruzwa mu mahanga barashishikarizwa kubishaka mo abakiriya. Rwandair kandi isanzwe ari yo sosiyete igira ibiciro biri hasi ugereranije n’ibindi sosiyete z’indege zitwara imizigo. Kugeza ubu ibiciro byo kohereza imizigo I Dubai na Rwandair ni idorali 1.1 ku kilo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:05 pm, Dec 23, 2024
temperature icon 24°C
moderate rain
Humidity 57 %
Pressure 1010 mb
Wind 12 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe