Rwandair irateganya gukuba 2 ingendo mu myaka 5

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere isosiyete ikora serivisi nyarwanda yo gutwara abantu n’ibintu mu ndege ya Rwandair irateganya gukuba 2 ibyerekezo ikoreramo bikaba kuri 12 bikaba 24.

Rwandair yatangaje ibi nyuma y’aho Raporo yitwa Fiscal Risk Statement (FRS) igaragaza ko amafaranga yinjijwe na Rwandair mu mwaka wa 2023/2024 yiyongereyeho 80% ku yari yinjijwe mu mwaka w’ingengo y’imari wabanjirije uyu.

Iyi raporo ikorwa na MINECOFIN igaragaza ko mu mwaka wa 2023/2024 Rwandair yinjije agera kuri Miliyari 620.6 Frw mu gihe mu mwaka wa 2022 yari yinjije Miliyari 341 z’amafaranga y’u Rwanda.

- Advertisement -

Icyorezo cya COVID-19 kiri mu byatumye habaho igabanuka ry’amafaranga Rwandair yinjiza ku buryo bigaragara kuko nka raporo yo mu 2019 Rwandair yari yinjije Miliyari 334 Frw. Bigeze mu mwaka wa 2020 Rwandair yinjije Miliyari 300 Frw, mu 2021 aragabanuka yinjiza Miliyari 271 Frw.

Umuyobozi wa Rwandair Yvone Manzi Makolo yatangaje kuri uyu wa 02 Nzeri 2024 ko ikigereranyo cy’ikigo mpuzamahanga cy’ibijyanye n’ingendo z’indege IATA kigaragaza ko abakora ingendo z’indege bazakomeza kwiyongera muri iyi myaka 20 iri imbere. Akemeza ko ukwiyongera kw’amafaranga yinjiza na Rwandair gushingiye ku bintu bitatu by’ingenzi: Ubukerarugendo bwatejwe imbere mu Rwanda, ishoramari mu bucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga ndetse n’ubwiyongere bw’inama n’ibirori mpuzamahangabibera mu Rwanda.

U Rwanda rwakiriye abakerarugendo Miliyoni 1.4 mu mwaka wa 2023, ni umubare ukubye 3 abakerarugendo bari basuye u Rwanda mu mwaka wa 2021.

Rwandair kugeza ubu ivuga ko ifite indege 12 zirimo enye zo mu bwoko bwa Boeing 737-800NG, ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 737-700NG, ebyiri zo mu bwoko bwa  CRJ900NG, ebyiri za Bombardier Q-400NG n’ebyiri za Airbus A330.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:59 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 27°C
broken clouds
Humidity 36 %
Pressure 1013 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 20 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe