Rwatubyaye yasabye Rayon Sports kumurekura, nayo imuca asaga miyoni 100

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Myugariro wa Rayon Sports FC , Rwatubyaye Abdul yasabye iyi kipe kumurekura akajya mu ikipe ya FC Shkupi yahoze akinira mbere yo kugaruka mu Rwanda, nayo ihita imubwira kwishyura arenga ibihumbi 100 by’amadolari

Ni nyuma y’iminsi mike agaragaye muri Turukiya , mu myitozo y’iyi kipe yo muri Macedonia.

Byamenyekanye ari uko ashyize amafoto y’iyi myitozo ku mbuga nkoranyambaga ze yemeza ko asubiye i Burayi kurangiza ibyo yatangiye bitarangiye.

Mu kiganiro Makuruki yagiranye na Namenye Patrick, umunyamabanga wa Rayon Sports FC , yemeje ko nyuma y’igihe Rwatubyaye bafataga nk’uri mu karuhuko k’uwavunitse , yaranze kubavugisha yagezeho akabavugisha kuri uyu wa mbere taliki ya 5 Gashyantare 2024, ariko akabereka ko atifuza gukomeza gukina mu Rwanda, bityo bamureka agasubira muri FC Shkupi.

Ati “Nkuko mwabibonye mu cyumweru gishize, Rwatubyaye Abdul yari yagize ikibazo cy’imvune mu mukino wari waduhuje na Police FC, ukurikije rero raporo y’abaganga b’ikipe , yagombaga kumara hanze hagati y’icyumweru kimwe cyangwa bibiri, muri icyo gihe twari tuzi ko arimo kuruhuka, akurikirana ubuzima bwe kubera ikibazo cy’imvune, twabonye post kuri Instagram no ku zindi mbuga nkoranyambaga ze , kimwe n’uko namwe mwabibonye avuga ko ari muri Turukiya mu ikipe yahoze akinira, igihari ni uko afite amasezerano y’ikipe kugeza umwaka w’imikino urangiye, ndetse turacyamubara nk’umukinnyi uri mu kazi , ntitwigeze tumugurisha , kuko nta biganiro byigeze bibaho hagati ya Rayon Sports n’iriya kipe”

Yakomeje agira ati ” uyu munsi twavuganye tumubaza aho ari atwemerera ko ari muri Turukiya, anadusaba ko yifuza ko kubwe abona igihe kigeze kuba yasubira ku mugabane w’Uburayi, yumva atiteguye kongera kuba yakina muri shampiyona y’u Rwanda , ariko twanamubwiye ko agomba kubahiriza kontaro afite kuko yari agifite amasezerano, mu gihe yaba yifuza kugenda agomba gukurikiza ibigenwa n’amasezerano uko impande zombi zitandukana ”

Namenye ntiyatangaje ibisabwa ariko amakuru agera kuri Makuruki aremeza ko Rayon yamusabye kwishyura ibihumbi 100 by’amadolari.

Rwatubyaye usanzwe ari captain wa Rayon agurishijwe yaba abaye uwa kabiri iyi kipe igurishije, nyuma ya Joachiam Ojera werekeje mu Misiri.
Ku rutonde iyi kipe yatangiranye shampiyona, yanatandukanye na Adolphe Hakizimana werekeje muri As Kigali na Musa Esenu wagiye muri Bul FC ( Uganda) nyuma y’aho bombi bari basoje amasezerano mu kwezi kwa 1.
Yanasezereye Eid Mugadam Abakar Mugadam werekeje muri Libya mu ikipe ya Al Ahly Tripoli.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:06 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe