Frank Spittler Torsten umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yatangaje urutonde rw’abakinnyi 25 b’Amavubi berekeje muri Cote d’Ivoire batarimo myugariro Rwatubyaye Abdul .
Amavubi arahaguruka mu rukererea rwo kuri uyu wa mbere, kuwa kane tariki ya 6 nibwo azakina na Benin muri Cote d’Ivoire mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Amerika, Canada na Mexique.
Frank Spittler Torsten yajyanye abanyezamu batatu Fiacre Ntwari , Hakizimana Adolphe na Wenseens Maxime.
Ba myugariro yatunguranye asiga Rwatubyaye usanzwe umenyerewe mu ikipe y’igihugu yajyanye Omborenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu na Maes Dylan.
Mu kibuga hagati ni Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Sibomana Patrick, Mugisha Gilbert, Rafael York na Hakim Sahabu.
Naho Muhire Kevin, Gitego Arthur, Guelette Samuel Leopold, Nshuti Innocent na Kwizera Jojea nibo bazashakira ibitego Amavubi.