Amatora ya Komite nyobozi y’umujyi wa Kigali yabaye kuri uyu wa 22 Kanama 2024 asize Samuel Dusengiyumva wari usanzwe ayobora umujyi wa Kigali ariwe utorewe indi manda y’imyaka 5.
Nyobozi y’Umujyi wa Kigali imaze gutorwa igizwe na: Dusengiyumva Samuel nk’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusabimana Fulgence niwe muyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’Ibikorwa Remezo naho Urujeni Martine ni umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Hatowe kandi abagize Komite nyobozi y’inama njyanama y’umujyi wa Kigali Kajeneri Mugenzi Christian nka Perezida wa njyanama, Nishimwe Marie Grâce ni Visi Perezida wa njyanama naho Nyinawinkindi Liliose Larisse ni Umunyamabanga.
Samuel Dusengiyumva watorewe kuyobora umujyi na Kajeneri Mugenzi Christian watorewe kuyobora inama njyanama y’umujyi wa Kigali bombi bari mu bajyana 6 b’umujyi wa Kigali bashyizweho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
Aya matora ya Nyobozi y’umujyi wa Kigali yabanjirijwe n’abajyanama 6 bahagarariye uturere tw’umujyi wa Kigali mu nama njyanama y’umujyi.