Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Santarafurika (MINUSCA) zibarizwa mu Itsinda rya Rwabat-2, zambitswe imidali y’ishimwe ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa zakoze mu kugarura amahoro muri iki gihugu.
Ubutumwa bwo kugarura amahoro muri Central Africa buzwi nka MINUSCA bugizwe n’abasirikare n’abapolisi bose hamwe bagera ku 17,400, u Rwanda ni rwo rufitemo benshi, bagera ku 2,100.
Mu mwaka wa 2022 nabwo Perezida wa Santarafurika Faustin Archange Touadéra yari yambitse imidali Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) zari muri (Rwabatt8) azishimira akazi k’indashyikirwa zakoze mu kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu.
- Advertisement -
Umwanditsi Mukuru