Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Senegal, batoye bemeza isubikwa ry’amatora y’Umukuru w’Igihugu, nyuma y’uko Perezida Macky Sall abitangaje ariko bikazamura umwuka mubi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bahise banakora imyigaragambyo.
Aya matora y’umukuru w’igihugu, yagombaga kuzaba tariki 25 Gashyantare 2024, yasubitswe kugeza tariki 15 Ukuboza, 2024.
Ibi bivuze ko icyifuzo cya Perezida Macky Sall cyo gusubika aya matora cyubahirijwe nubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi babyamaganiye kure akibitangaza.
- Advertisement -
Ubwanditsi