Senegal: Imyigaragambyo ikomeje gukaza umurego

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Senegal, Aminata Touré, yashinjije Perezida Macky Sall kwitwara nkaho igihugu yakirazwe imyaka 90, avuga ko ibyo batazabyihanganira.

Ati “Imyaka 10 ishize twari kumwe mu muhanda turwanya manda ya gatatu ya Perezida Abdoulaye Wade, bityo rero sinzi impamvu ubu akora ibikorwa nk’ibyo yahoze arwanya.”

Ibi yabivuze abitewe nuko taliki 03 Gashyantare 2024, Perezida Macky Sall, yatunguye benshi mu banyagihugu ubwo yatangazaga ko amatora ya perezida yari ateganyijwe mu mpera z’uku kwezi asubitswe.

- Advertisement -

Nyuma yaho hakurikiyeho imvururu z’abigaragambya bamagana icyemezo cya perezida cyaje no kwemerwa n’inteko ishinga amategeko ya Senegal, biganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi, aho basobanuraga ko izi mpinduka zinyuranyije n’itegeko nshinga kandi ko basaba amashyirahamwe, abayobozi b’amadini ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta kwamagana iki cyemezo.

Igipolisi cya Senegal cyaje guta muri yombi, Aminata Touré, taliki 05 Gashyantare 2024 kimushija kugumura abaturage ndetse no kuyobora abigaragambyaga mu gitondo gikurikiyeho aza kurekurwa.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:08 pm, Dec 7, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 60 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:44 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe