Umugabo wa Zari Hassan, Shakib Lutaaya biravugwa ko yamaze kuzinga utwangushye agasubira muri Uganda.
Ibi bibaye nyuma y’inkuru zimaze iminsi zikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zivuga ko bombi batandukanye, mu gihe unararanganyije amaso kuri Instagram nta n’umwe ugikurikira mugenzi we, ndetse na Zari Hassan akaba yemeje ibyo gutandukana kwabo.
Gusa Zari Hassan, yavuze ko amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n’uwahoze ari umugabo we, Diamond Platinumz atariyo ntandaro yo gutandukana kwabo kuko ngo yamusabye imbabazi ahubwo bifite inkomoko nyinshi kuva mu kwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza umwaka ushize.
- Advertisement -
Zari na Shakib bashakanye ku ya 03 Ukwakira, umwaka ushize, ndetse banabanaga muri Afurika y’Epfo.
Ubwanditsi