“Si igihugu cyabohowe gusa ahubwo abanyarwanda banabohowe imyumvire” Uwacu Julienne

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu Kiganiro yagiranye na Televiziyo y’igihugu umuyobozi w’itorero ry’igihugu Uwacu Julienne yagaragaje ko n’ubwo u Rwanda rwizihiza ukubohorwa kw’igihugu mu myaka 30 ishize ariko abanyarwanda bakwiriye no kwishimira ukwibohoro mu myumvire y’ubukene.

Uwacu Julienne yagaragaje ko hari igihe abanyarwanda babayeho bariyakiriye bumva ko bagomba gukene. Ndetse ngo hari abanengaga Imana. Ngo abandi yabahaye gukora ku nyanja, abandi yabahaye amabuye y’agaciro, abandi yabahaye peteroli, twebwe se ko ntacyo yaduhaye. Uwacu akemeza ko imyumvire y’uko bagomba gukena yari yarokamye abanyarwanda.

Ashimangira ko hari abanyarwanda babara kubaho kwabo bahereye ku mwaka 30 ishize. Ati “hari n’abayirengeje ariko usanga babara iterambere ryabo bahereye ku myaka 30.” Muri Iko kiganiro Uwacu yagize ati ” Ikindi ni urugendo rwo kwibohora mu myumvire. Buriya twamaze igihe kirekire cyane, tuvuga ubukene umuntu agatekereza ko ari ubukene  bw’ibikorwaremezo ariko twari dufite ubukene bwo mu mutwe. Abanyarwanda babayeho igihe kinini cyane bari mu cyiciro giciriritse Kandi ari ko babyemeye.”

Uwacu avuga ko muri iyi myaka 30 habaye ho impinduka zigaragara ati ” Ubu umunyarwanda afite ijambo. Mu gihugu ariko no hanze. Imyumvire yo kumva ko igihugu ari gito twasanze ari imyumvire iciriritse cyane”

U Rwanda rurizihiza imyaka 30 ishize rwibohoye kuri uyu wa 4 Nyakanga 2024. Ni imyaka ibayemo impinduka nyinshi haba mu rwego rw’imiyoborere y’igihugu, ubukungu ndetse n’imibereho y’abaturage.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:28 pm, Jul 7, 2024
temperature icon 21°C
scattered clouds
Humidity 64 %
Pressure 1014 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:04 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe