“Sinzi niba abayobozi ba Kongo bashaka ko ikibazo gikemuka” Perezida Kagame

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu kiganiro yagiranye n’ibinyamakuru bya RBA Perezida Kagame yongeye kubazwa ku kibazo cy’intambara ibera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Agaragaza ko ntaho gihuriye n’u Rwanda ndetse ko abayobozi ba RDC babishatse ikibazo bagikemura.

Perezida Kagame washinje ubutegetsi bwa Kongo gukurira u Rwanda mu bibazo byabo, yagaragaje ko aba bagiye birengagiza nkana inzira zo gukemura ikibazo. Perezida Kagame yagaragaje ko abategetsi ba Kongo bakomeje gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro ikorera ubwicanyi abatutsi bo mu bwoko bw’abatutsi bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Perezida Kagame ashimangira ko aba batutsi bo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo nta ruhare bagize mu mateka yo kwisanga aho bari ubu. Ati ” Ni amateka yabaye ho njye ntaranavuka”. 

Kuri Perezida Kagame ngo ikibazo cy’aba batutsi bo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo cyatumye havuka umutwe wa M23 mu myaka irenga 10 ishize. Ndetse iyo ubutegetsi buza kugiha umwanya gikwiriye, kiba cyakemutse. Yongera ho ko u Rwanda ruhari ngo rutange ubufasha ruzakenerwa ho. Ati “Turahari kimwe n’abandi bose ngo dutange umusanzu kuko dushyigikiye inzira iganisha ku mahoro”. 

- Advertisement -

Leta ya Kongo yakunze kumvikana ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 iyi Leta ivuga ko ari umutwe uhungabanya umutekano wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. U Rwanda rwagaragaje kenshi ko ntaho ruhuriye n’ibibazo by’abanyekongo ubwabo ndetse ko aribo bagomba kugikemura.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:45 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 19°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1013 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe