Siri Lanka n’u Rwanda mu nzira y’ubufatanye bwa Gisirikare

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sri Lanka, Gen Shavendra Silva uri mu Rwanda, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, anasobanurirwa urugendo rw’Ingabo z’u Rwanda mu kwiyubaka.

Mbere y’ibiganiro na Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, umugaba w’ingabo za Siri Ranka yabanje kwakirwa na mugenzi we w’u Rwanda Gen Mubarakha Muganga.

Igisirikare cya Sri Lanka kivuga ko intego y’uruzinduko mu Rwanda ari uguhanahana ubumenyi n’ubuhanga mu kongerera ubushobozi Ingabo z’Ibihugu byombi, hari kandi uburyo bw’ubufatanye mu guhanahana abarimu bigisha mu mashuri y’ibisirikare by’u Rwanda na Sri Lanka ndetse n’abandi bo mu zindi nzego zitandukanye.

- Advertisement -

Gen Shavendra Silvan yasuye kandi Ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside, iherereye ku Kimihurura ku Nteko Ishiga Amategeko, ndetse anifatanya n’Abanyarwanda mu imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, mu birori byabereye kuri Stade Amahoro ku ya 4 Nyakanga 2024.

U Rwanda na Siri Ranka ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano n’ubufatanye mu bya gisirikare. Si ubwa mbere kandi igisirikare cya Siri lanka cyohereza Intumwa mu Rwanda. Mu 2017 itsinda ry’abanyeshuri n’abayobozi babo bo mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Sri Lanka (DSCSC) basuye MINADEF bashima imikorere y’ingabo z’u Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:48 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 22°C
thunderstorm with light rain
Humidity 56 %
Pressure 1009 mb
Wind 12 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe