Sitade Amahoro igiye gukodeshwa

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Hari amakuru yemeza ko ibiganiro bigeze kure hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’isosiyete igiye guhabwa uburenganzira bwo gukodesha Sitade Amahoro ivuguruye. Ndetse ngo ibi biganiro bigenze neza iyi Sosiyete yafata mu nshingano Sitade Amahoro nshya mu mpera z’uyu mwaka.

Iyi Sosiyete itaramenyekana izafata inshingano zo gufata neza iyi Sitade izanahabwa inshingano zo kuyibyaza umusaruro ushoboka wose. Haba mu bijyanye n’imikino n’imyidagaduro ndetse n’ibikorwa remezo byakorerwamo ubucuruzi butandukanye muri iyi nyubako ya Sitade Amahoro.

Muri Sitade Amahoro nshya harimo ikibuga cyujuje ibisabwa cy’umupira w’amaguru ndetse cyanaberamo imikino ya Rugby, harimo kandi inyubako zagenewe ubucuruzi butandukanye burimo Resitora, ibyumba by’inama, inzu zakoreshwa nk’ibiro, amasoko atandukanye na Parikingi.

- Advertisement -

I Sosiyete izafata Sitade Amahoro Kandi izaba inafite mu nshingano inyubako iberamo imikino y’abafite ubumuga, ikibuga cy’imyitozo kiri ku ruhande, ndetse na Sitade nto izwi nka Petit Sitade. Sitade nto nayo yaravuguruwe.

Sitade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45 ifite ikibuga cy’umupira w’amaguru gifite ibyatsi by’umwimerere, ifite Kandi inzira yagenewe amasiganwa ku maguru, ikagira amatara abonesha hose mu kibuga Kandi urumuri ruhagije, ikagira uburyo bw’indangururamajwi, uburyo bwo kugabanya no kongera ubushyuhe, ikanagira uburyo bwo kuhira ubwatsi bwikoresha.

Mu bizinjiriza amafaranga isosiyete izakodesha iyi Sitade Kandi harimo n’ibikorwa byo kwamamaza muri Sitade kuko ifite ahabugenewe habauri Sitade nyirizina ndetse no hafi y’ikibuga.

Iyi Sitade yamaze kuvugururwa muri Nyakanga 2024 imaze kwakira imikino 3 kugeza ubu ndetse n’ibirori byo kurahira kwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame byabaye kuwa 11 Kanama 2024.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:04 am, Dec 23, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 83 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe