Sitade Amahoro izatahwa taliki 1 Nyakanga 2024

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko Sitade Amahoro yari mu mirimo yo kuvugururwa kuva mu 2022 izatahwa ku mugaragaro kuwa mbere taliki 1 Nyakanga Aho kuba ku italiki 4 Nyakanga nk’uko byari byavuzwe mbere.

Byari byaratangajwe ko iyi Sitade izatahwa ku mugaragaro taliki 4 Nyakanga mu birori byo kwibohora ku nshuro ya 30; Gusa umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Niyonkuru Zephanie yabwiye ikinyamakuru the New Times ko bahisemo gitandukanye ibi birori byombi bigakorwa bitandukanye.  Ibirori byo kwibohora bikazaba taliki 4 Nyakanga ariko n’ibirori byo gutaha sitade bikagira umunsi byihariye ariwo taliki 1 Nyakanga 2024.

Biteganijwe ko ku munsi nyirizina wo gutaha iyi Sitade hazabera umukino wa gicuti hagati ya Police FC na APR FC. Uzaba Ari umukino wa kabiri ubereye muri Sitade Amahoro nyuma y’uwahuje APR FC na Rayon Sport FC kuwa 15 Kamena wari mu rwego rwo gusuzuma Sitade mu munsi wiswe Umuhuro mu Mahoro.

Sitade Amahoro ubu yemewe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA kuba yakwakira imikino mpuzamahanga itegurwa na FIFA.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:49 am, Jul 3, 2024
temperature icon 17°C
few clouds
Humidity 52 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:03 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe