Tariki 4 Werurwe 2024 ni umunsi w’amateka ku baturage ba Somalia n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kuko iki gihugu cyabaye icya munani cyinjiye muri uyu muryango, bituma ugira abaturage bakabakaba miliyoni 350, akaba ari isoko rikomeye cyane mu bucuruzi.
EAC yatangaje ko Somalia yabaye umunyamuryango byuzuye nyuma yo gushyikiriza Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, Dr Peter Mathuki, inyandiko ishimangira icyemezo cyafashwe n’abakuru b’ibihugu cyo kuyinjiza mu muryango.
Somalia ni igihugu kidafite inkuru ziryoshye mu matwi ya benshi kuko iyo bayumvise batekereza intambara n’iterabwoba kuko iki gihugu kimaze imyaka irenga 30 kiri mu ntambara mu gihe uturere tutari duke twacyo tugenzurwa n’umutwe witwaje intwaro uvuga ko ugendera ku mahame y’idini ya Islam, Al-Shabaab.
Mu bihe bitandukanye, ibihugu bituranye na Somalia n’ibyo mu karere byagiye byoherezayo ingabo zo guhashya uwo mutwe ufitanye isano n’uwa Al-Qaeda ariko ntibitange umusaruro kuko n’uyu munsi hacyumvikana amakuru y’ibitero bya Aal Shabaab.
Somalia ni igihugu kinini gifite abaturage basaga miliyoni 17, kikaba gikora ku Nyanja y’Abahinde, kikagira umutungo kamere n’ibindi bishobora kuba bikenewe n’ibindi bihugu bya EAC ku buryo kigize umutekano benshi bakwihutira kujya kugishakamo akazi n’imibereho muri rusange.
Somalia irifuza kujya hamwe n’ibindi bihugu ngo ishobore kumenya no kurahura ubwo bunararibonye bw’ibindi bihugu ndetse binayifashe mu kubaka igihugu gifite inzego zikomeye ndetse gishishikajwe n’iterambere.
Nubwo Somalia ifite ibibazo bikeneye kubanza gukemurwa, muri rusange kujya muri EAC ni inyungu ikomeye n’igisubizo muri uyu muryango, ukeneye kwagura isoko ry’aho abantu bakorera ubucuruzi.
Somalia imaze imyaka irenga 30 mu mvururu, yatangiye gusaba kujya muri EAC mu 2012 ibanza kwangirwa ariko ubusabe bwayo burasuzumwa buza kwemerwa mu 2023. Abanyamuryango ba EAC babanje kwanga guha ikaze Somalia hashingiwe ku mateka yayo n’ibibazo yari ifite by’umutekano.
Iki gihugu kigiye kwinjiza EAC ku ruhande rw’inyanja kandi ni amahirwe akomeye kuri EAC. By’umwihariko nk’u Rwanda ruhora rushaka aho rwajya runyuza ibicuruzwa byarwo, kwinjira muri EAC kwa Somalia ni amahirwe akomeye cyane.
Ibikorwa by’ibanze bibumbatiye ubukungu bwa Somalia ni ubuhinzi n’ubworozi ariko bukunda kwibasirwa cyane n’imihindagurikire y’ibihe. Ibikomoka ku bworozi ni byo bya mbere byoherezwa mu mahanga, bikurikirwa n’ibitoki, amafi, impu n’amakara. Iki gihugu ariko gifite undi mutungo nka gaz n’ibikomoka kuri peteroli.
Ibihugu bya EAC birabona Somalia nk’ahantu bishobora gushora imari mu mishinga igamije kongera kubaka iki gihugu nko mu bwubatsi bw’inyubako zitandukanye, gusana no kubaka ibikorwaremezo ndetse no kubaka inganda. Ni igihugu kandi gishobora kubifasha mu mikoranire yabyo n’Uburasirazuba bw’isi.
Abanya-Somalia benshi bagura inzu ndetse n’imiryango yabo aba I Nairobi, gushora imari mu kubaka za apartement byazamuye ubukungu bwa Kenya, bivuze ko n’ibindi bihugu bikeneye aya mahirwe.
EAC yitezweho umusanzu ukomeye mu kugarura amahoro muri Somalia nk’uko byabigenje muri RDC nubwo byananijwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu.