Soudani y’epfo: Abanyarwanda bizihije imyaka 30 yo kwibohora

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri uyu wa Gatandatu, inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) n’Umuryango w’Abanyarwanda bari muri iki gihugu,bizihije imyaka 30 yo kwibohora k’u Rwanda.

Ni umuhango abanyarwanda bifatanyijemo n’andi mashami ya Loni, Abanya-Sudani n’abayobozi ba UNMISS.

Muri ibi birori Brig Gen William Ryarasa wari uhagarariye ingabo z’u Rwanda ziri muri Soudani y’epfo yagarutse ku butwari bw’ingabo zabohoye u Rwanda. Ashimangira ko u Rwanda rwongeye kuzuka mu myaka 30 bishingiye ku buyobozi bureba kure bwa Perezida Kagame Paul

- Advertisement -

Guverinoma ya Soudan y’epfo yari ihagarariwe na Amb Akech Chol Ahou uhagarariye urwego rw’amategeko n’amasezerano mpuzamahanga muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’icyi gihugu.

William Ngabonziza uhagarariye abanyarwanda baba muri Soudani y’epfo we yashimiye cyane ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994; anagaragaza ko abanyarwanda baba muri Soudani y’epfo batewe ishema no gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Nicholas Haysom intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye we yashimiye ingabo z’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’u Rwanda. Yibutsa ko kugeza ubu u Rwanda rushimirwa kuba ari igihugu cya Gatatu ku isi gitanga ingabo nyinshi mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku isi. Ndetse kikaba icya mbere gifite ingabo nyinshi muri Soudani y’epfo.

Ibi birori byaranzwe kandi n’imbyino zirimo iz’abanyarwanda ndetse n’imyiyereko njyarugamba y’ibihugu bitandukanye.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:41 am, Oct 6, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 72 %
Pressure 1013 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe