Sunrise FC irakomanga mu cyiciro cya kabiri ivuyemo umwaka ushize nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0 na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium.
Uku gutsindwa gukomeje gushyira Sunrise ahabi ku rutonde rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere.
Iyi kipe y’i Nyagatare ifite amanota 26. Irarusha inota rimwe Bugesera FC iyikurikiye, ikarusha amanota 4 Etoile de l’Est ya nyuma ku mwanya wa 16 kandi izi zose ntizirakina imikino y’umunsi wa 27.
Sunrise isigaje imikino 3 irimo ibiri izakira i Nyagatare Gorilla FC , Marine FC ndetse ikazasura Amagaju FC.
Indi mikino y’umunsi wa 27
Ku wa 6 taliki ya 20/4/2024
Marines FC vs Police FC
Amagaju FC vs Etoile de l’Est
Bugesera FC vs Rayon Sports
APR FC vs SC Kiyovu
Ku cyumweru taliki ya 21/4/2024
Mukura VS vs As Kigali
Etincelles FC vs Muhazi United
Gorilla FC vs Musanze FC