Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, yemereyeye igisirikare ko Leta ye igiye kwiga ikibazo cy’impunzi cyane cyane iz’Abarundi n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo no kureba uburyo zasubizwa iwabo.
Ubwo yafunguraga inama y’abayoboye igisirikare cya Tanzania, Suluhu yavuze ko ikibazo gihari ari uko benshi muri izo mpunzi bahawe akazi muri leta, mu nzego zifata ibyemezo n’ahandi.
Umwaka ushize muri Tanzania hahungiye abarenga ibihumbi 139, Leta ikaba ishaka gucyura impunzi mu bihugu zaturutsemo ariko ubu bikaba birimo umutekano. Suluhu yavuze ko iki kibazo agiye kucyitaho kuko asanga HCR itakibishyiramo ingufu.
- Advertisement -
Ubwanditsi