Tariki 12 Mata 1994: Karamira yahamagariye Abahutu gutsemba Abatutsi

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Kuri iyi tariki, uwari umuyobozi wa MDR-Power Froduard Karamira yumvikanye kuri Radio Rwanda agira ati ‘’Intambara ni iya twese’’. Ayo magambo akaba yarakomeje kumvikana no mu byumweru byakurikiyeho.

Karamira yashishikarije Abahutu kwikiza ‘’umwanzi’’, uwo akaba yari Umututsi. Yagize ati ‘’Ntabwo mugomba kurwana mwenyine, ahubwo mugomba gufasha abasirikare kurangiza akazi (kwica) neza.’’

Kuri uwo munsi kandi, itangazo rigenewe abanyamakuru rya Minisiteri y’Ingabo ryanyuze kuri radio Rwanda ribeshyuza ibyiswe ‘’ibinyoma’’ ko havutse amacakubiri mu ngabo, ahubwo rikomeza rigira riti ‘’Abasirikare, abajandarume n’Abanyarwanda bose bafashe umwanzuro wo kurwanya umwanzi kandi arazwi, bamaze kumumenya. Umwanzi aracyari wa wundi, umwe washatse kudusubiza ku ngoma ya cyami.’’

Nyuma y’ayo magambo ubwicanyi bwarushijeho gukaza umurego mu gihugu cyose, Abatutsi baricwa karahava.

Nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, Karamira Froduard yakatiwe igihano cy’urupfu ndetse araswa ku itariki ya 24 Mata 1998. Ni umwe mu itsinda ry’abantu 24 bakatiwe icyo gihano bwa nyuma mu Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:39 am, Apr 30, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 78 %
Pressure 1021 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe