Tariki ya 18 Mata 1994: Perezida Sindikubwabo na Minisitiri Karemera mu bukangurambaga bwo gutsemba Abatutsi

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Kuri uwo munsi, uwari Perezida wa Repubulika wa Leta y’Abatabazi, Sindikubwabo Théodore yasuye iyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro (ubu ni Nyamagabe na Nyaruguru) akoresha inama abayobozi b’inzego z’ibanze barebera hamwe uburyo bategura ubwicanyi muri Kaduha, Murambi na Cyanika.

Karemera Edouard wari Minisitiri w’Imikoranire y’Inzego, yasuye iyari Perefegitura ya Gitarama (ubu ni Muhanga na Ruhango) ajya gushishikariza Interahamwe gukaza ubwicanyi. Ubwo bukangurambaga bakoze bwatumye Abatutsi benshi bicirwa muri sitade Gatwaro ku Kibuye, abayobozi b’inzego z’ibanze bakaba bari babashutse ko ari ho bikusanyiriza ngo babarindire umutekano.

Abaguye aho kuri sitade Gatwaro abenshi ni abari bacitse ubwicanyi bwari bwabereye kuri kiliziya ya Kibuye, Home Saint Jean na paruwasi ya Mubuga. Ubwo bajyaga gushakira ubuhungiro kkuri sitade Gatwaro, bahahuriye n’abandi bari bahunze ubwicanyi bwaberaga muri Komine Mabanza.

- Advertisement -

Mbere yo kwinjira muri sitade, babanje kubaka ibintu byose bari bafite bahereye ku nkoni bakoreshaga bahangana n’Interahamwe. Bagumye muri sitade iminsi mbere y’uko bicwa. Icyo gihe abicanyi bari baraciye  imiyoboro y’amazi kuburyo Abatutsi bari aho barwaye indwara zikomoka ku isuku n’ikosora. Abagerageje gusohoka ngo bajye gushaka ubuvuzi ku Kibuye biciwe nzira abandi bategekwa gusubira muri sitade nta bufasha bahawe.

Uwari Perefe wa Kibuye icyo gihe, Kayishema Clément yari yarahakaniye umugiraneza wese washaka gutanga ubufasha ku mpunzi, gusa umuganga w’Umudage Dr Wolfgang Blam n’Umunyarwanda Dr Hitimana Léonard bakomeje kugerageza kuvura abakomeretse ariko mu buryo bugoranye.

Blam yaje kwicwa, bakaba bari bahereye ku mugore we azira ko ari Umututsikazi, ndetse n’abana babo baricwa.

KAMONYI

Kuri iyi tariki kandi, ubwicanyi ndengakamere bwabereye muri Kamonyi. Mu mudugudu wa Nyarusange, akagali ka Karengera, umurenge wa Musambira, uwari Padiri mukuru Pio Ntahobari, mwarimu Rwakayigamba n’umunyamabanga wa paruwasi witwaga Nyagahene bangiye Abatutsi kwinjira mu kiliziya bavuga ko byatuma isenywa. Babonye babujijwe kwainjiramo, Abatutsi bakambitse ku nisoko ryari hafi aho ariko na ho barahirukanwa babwirwa ko Imana yabo iri Kabgayi.

Bakomeje bajya gushaka ubuhungiro ahitwa i Kibuza ariko abicanyi babasangayo, gusab babasha guhangana na bo. Icyo gihe hishwe abagabo n’abahungu gusa, abarokotse bongera kwiruka bagana ku kiliziya cya Musambira binjiramo. Ku bucyeye bwaho, haje imodoka yuzuye abasirikare ikorana inama n’Interahamwe zari zivuye muri Burera. Nyuma y’iyo nama, padiri wayoboraga iyo kiliziya yabwiye Abatutsi gusohoka bagakiza amagara yabo, gusa uko basohokaga niko babarasaga bagenda bapfa urursorongo.

RUSIZI

Muri kiliziya ya Nkaka, i Rusizi, Abatusti benshi barishwe ubwo bari bahahungiye bahunga ubwicanyi bwaberaga muri Gitwa na Murambi, n’amazu akaba yari yatwitswe.

Abatutsi bahungiye kuri paruwasi bashutswe na Burugumesitiri wa Kamembe witwaga Mubiligi Napoléon, ababwira ko bazabarindira aho. Interahamwe zarahabasanze ziteramo grenade abandi zirabatemagura batikirira aho.

KAMEMBE

Ku munsi nk’uyu kandi, Abatutsi 60 bari bahungiye kuri komine Kamembe barishwe. Bari babanje guhishwa n’umukozi w’akarere witwaga Gatera Casimir, ariko burugumesitiri yamuteye ubwoba amutegeka kubasohora cyangwa Interahamwe zigasenya aho bihishe. Bahise basohorwa barabica.

HUYE

Mu murenge wa Simbi, muri Huye, Abatutsi bagera ku bihumbin 40 bishwe n’abasirikare, abapolisi n’Interahamwe. I Rwanagana ku ishuri rya Sovu, abarenga ibihumbi 15 bishwe n’abapolisi n’Interahamwe bakoresheje imbunda.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:57 pm, Nov 21, 2024
temperature icon 19°C
moderate rain
Humidity 72 %
Pressure 1013 mb
Wind 10 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:52 pm

Inkuru Zikunzwe