Tariki12 Mata 1994: Abatutsi bo ku Kibuye baratsembwe

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Kuri iyi tariki, ahitwa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke, abagabo b’Abatutsi barabashutse ndetse babashyiraho agahato ngo nibave mu mago yabo n’aho bihishe maze baze mu nama y’umutekano.

Ubwo bageraga ahari havuzwe ko inama iri bubere, bahise babonako byari ibinyoma, ahubwo basanze Interahamwe zabiteguye zifite intwaro gakondio ziteguye kubatsemba. Uwari konseye witwa Joseph Kanyarurembo yahise ababwira kwinjira mu biro bya segiteri, bahita babafungiranamo.

Abicanyi bahise bashaka gutwika inzu babakusanyirijemo, ariko peteroli bari bagiye gukoresha irabatenguha yanga kwaka. Kanayarurembo yahise asaba uwari waravuye mu gisirikare guteramo grenade. Yahise ateramo ebyiri, nyuma yaho abicanyi barinjira batangira kwica abo zitahitanye.

Kuri iyi tariki kandi, mu yahoze ari komine Rwamatamu yari ituwe n’Abatutsi benshi, habaye igiutero simusiga.

Mbere yaho mu 1959, Abatutsi bajyaga kwicwa bagahungira mu biro bya komine kandi koko ntibicwe ariko bagasahurwa imitungo yabo. Kuri iyo tariki ariko, kuri komine Rwamatamu habereye inama yitabirwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage. Irangiye, abayobizi babwiye Abatutsi ko amahoro yagarutse ko basubira iwabo, gusa si ko byari bimeze. Ako kanya inama ikirangira, hahise hahinguka imodoka itwaye abasirikare n’Interahamwe, batangira kurasa Abatutsi, abagera kuri 250 bahise bahasiga ubuzima uwo munsi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:41 pm, Apr 30, 2024
temperature icon 23°C
light rain
Humidity 69 %
Pressure 1019 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe