Tito Rutaremara ntiyemeranya n’abashaka kongera umubare w’abadepite

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Komiseri ushinzwe amategeko n’ubutabera mu muryango FPR Inkotanyi yatangaje ko kuri we kongera umubare w’abadepite bitihutirwa mu Rwanda. Hari mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku myiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’ay’abadepite muri FPR Inkotanyi.

Komiseri Tito yavuze ko kongera umubare w’abadepite bishingira ku ngingo eshatu z’ingenzi. Icyambere ngo ni ubuso bw’igihugu Kandi ubu ntabwo bwigeze bwiyongera.

Icya kabiri ngo ni umubare w’abaturage bahagararariwe. Aba Komiseri Tito yemera ko boyongereye koko ariko akemeza ko ikoranabuhanga Aho rugeze umudepite ashobora guhura n’abaturage benshi kandi bidasabya ko bose aba yabageze ho amaso ku maso.

- Advertisement -

Icya Gatatu ngo ni ubukungu bw’ibihugu. Ubu Komiseri Tito yemera ko bwiyongereye ariko agashimangira ko ibyihutirwa byo gukoresha amikoro ahari birimo kubaka amashuri, kongera ikoranabuhanga… akemeza ko hamwe  ubushobozi igihugu gifite ubu ngo abadepite 80 barahagije.

Kongera umubare w’abadepite ni ingingo yagarutsweho cyane n’imitwe ya Politiki irimo Democratic Green Party of Rwanda ishyaka rivuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Iyi ngingo kandi iherutse kongera kugarukwaho n’ishyaka PSD ryagatagaje ko abadepite bakwiriye kongerwa. PSD ikemeza ko umubare w’abadepite washyizweho abanyarwanda bakiri Miliyoni umunani atari wo ukwiriye kuba ukigenderwaho mu gihe igihugu kirimo Miliyoni 14.

Abasaba kongera umubare w’abadepite bagaragaza ko bakwiriye kuva kuri 80 bakaba nibura 120 mu gihe abasenateri basava ko bakurwa kuri 26 bakagera kuri 40.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:45 am, Sep 8, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 72 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe