Tour du Rwanda 2024: Impamvu ibirometero byagabanyutse

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Tour du Rwanda 2024 izagira ibirometero 740 byose hamwe mu minsi 8 izamara, ibi ni bike cyane ugereranyije n’ibyari bisanzwe, aho wasangaga ibirometero biri hejuru ya 1000. Kubera iki uyu mwaka ibirometero byagabanyutse?

Tour du Rwanda ni imwe mu masiganwa akomeye ku mugabane w’Afurika ndetse no ku isi muri rusange abanziririza andi masiganwa ku ngengabihe y’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi (UCI), dufate urugero ku mukino uzwi na benshi ugereranyije n’amagare, umupira w’amaguru, ubundi umwaka w’umupira w’amaguru utangira muri Kanama ikarangira muri Kamena, ariko umwaka w’amagare mu Rwanda utangira muri Mutarama cyangwa Gashyantare, kandi amasiganwa akomeye menshi ku isi aba mu mpeshyi; muri Nyakanga, Kanama, ndetse na Nzeri.

Byumvikane ko abasiganwa baba bamaze amezi agera muri atandatu bari mu masiganwa mato mato. Tour du Rwanda iri mu masiganwa akomeye ariko aba kare, byatumye abakinnyi bakomeye binubira kenshi imiterere y’igihugu cy’u Rwanda, ubwacyo kirazamuka, noneho ushyizemo uduce twinshi kandi tureture, bituma habaho ibirometero byinshi bagitangira.

Reka tubyite nka ‘pre-season’ (amarushanwa mato ahuza amakipe yitegura umwaka w’imikino) yo mu mupira w’amaguru, muri ‘pre-season’ ntabwo ikipe itangirira ku bigugu, itangirira ku makipe mato igenda izamuka gake gake bashaka kujya mu mujyo wo gukina no kongera imbaraga.

Birumvikana ko ku makipe atandukanye yitabira Tour du Rwanda nka ‘Quick Step’ cyangwa ‘United Arab Emirates’ niba bazanye abakinnyi hari igihe bahavunikira, cyangwa se bagatahana n’umunaniro. Ikindi kandi harimo no gufasha abakinnyi b’Abanyafurika.

Amasiganwa yo ku mugabane w’u Burayi urugero nka ‘Tour de France’ harimo ibirometero byinshi, aho nk’ibirometero 300 bijya bibaho umunsi umwe.

Wasangaga nko mu duce dutandukanye twa ‘Tour du Rwanda’ hagiye humvikana Abanyafurika ndetse n’Abanyarwanda nka 5 bose bavuye mu isiganwa hakiri kare, ariko kugabanya ibiromotero kwa Tour du Rwanda birorohereza abakinnyi b’u Rwanda kutazongera kumva ko ngo mu ikipe ya 5 nko ku munsi wa 4 hasigaye abakinnyi babiri cyangwa batatu.

Kugabanya ibirometero muri Tour du Rwanda harimo n’ikintu cyo gushaka gufasha abakinnyi bo muri Afurika ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kugira ngo bazabashe kwitabira andi marushanwa bagikomeye kuko Tour du Rwanda ni yo ibanziriza amarushanwa yose y’amagare ku isi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:02 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe