Trump yahamwe n’ibyaha byose 34, amahirwe yo gufungwa angana gute?

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

 

Donald Trump  wigeze kuyobora leta Zunze ubumwe za Amerika  yahamwe n’ibyaha byose yaregwaga uko ari 34 byitezwe ko bizagira ingaruka ku bikorwa byo kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu ndetse biramusunikira muri gereza. 

 

- Advertisement -

Nyuma y’iminsi ibiri abacamanza 12 b’i New York biherereye ngo banzure, basanze Trump ahamwa n’ibyo byaha byose bishingiye ku gutanga amafaranga yo gucecekesha umugore basambanye.

Ni urubanza n’umwanzuro bijya mu mateka ya Amerika. Aho Donald Trump abaye uwa mbere wahoze ari perezida wa Amerika – cyangwa uriho – uhamwe n’ibyaha mu rukiko, ndetse n’umukandida wa mbere w’ishyaka rikomeye ushaka kuba perezida yarahamwe n’ibyaha.

Trump yaburanye uru rubanza adafunze by’agateganyo kandi ibi ntabwo byahindutse nyuma y’isomwa ry’urubanza ejo  ku wa kane – Trump yakomeje kwidegembya ariko hari ibyo yemeye gukurikiza.

Azagaruka mu rukiko tariki 11 Nyakanga (7) – itariki umucamanza Juan Merchan yavuze ko ari bwo bazakatira Trump nyuma yo gusoma ko ibyaha bimuhamye.

Umucamanza hari byinshi azarebaho mu kumukatira ibihano, birimo imyaka ya Trump. Igihano gishobora kubamo amande, igifungo gisubitse, cyangwa se no gukatirwa igifungo.

Trump, wise uyu mwanzuro “igisebo”, ni nkaho nta gushidikanya ko azajuririra uyu mwanzuro, igikorwa gishobora gufata amezi cyangwa no kurenza.

Ibi byose bivuze ko nyuma yo gukatirwa muri Nyakanga bisa n’ibidashoboka ko Trump azasohoka mu rukiko yambaye amapingu, kuko akomeza kwidegembya mu gihe yajuriye.

Trump ashobora kujya muri gereza?

 

Birashoboka, ariko ntibifite amahirwe menshi ko Trump yajya mu nzu y’imbohe. Ibyaha 34 yahamijwe byose biri mu kiciro E cy’ibyaha muri Amerika, ikiciro cyo hasi cyane muri iyo leta. Buri cyaha gihanishwa igifungo cyo hejuru gishoboka cy’imyaka ine.

Kandi nk’uko twabivuze hejuru, hari impamvu nyinshi umucamanza mukuru ashobora kumukatira ibihano bito, zirimo imyaka ya Trump, kuba atarigeze akatirwa mbere, no kuba ibirego bitarimo icyaha cy’urugomo.

Birashoboka kandi ko umucamanza yapima uburemere bw’uru rubanza rudasanzwe, akirinda gukatira igifungo umuntu wahoze ari perezida wa Amerika.

Hari kandi ikibazo cy’ibintu bishobora gukorwa mu by’ukuri. Trump, nk’abandi bahoze ari ba perezida bose, yemerewe kurindwa ubuzima bwe bwose n’urwego ruzwi nka Secret Service rurinda perezida wa Amerika.

Ibyo bivuze ko bamwe mu bakozi b’urwo rwego byaba ngombwa ko bamurinda no muri gereza mu gihe yaba afunzwe.

Ikindi, bishobora kugorana cyane gutegeka gereza irimo uwahoze ari perezida nk’imfungwa. Bishobora kuba ari icyago gikomeye mu rwego rw’umutekano kandi bikagorana bikanahenda cyane kumurinda.

Justin Paperny ukuriye ikigo White Collar Advice gikora ubujyanama ku by’amagereza ati: “Imikorere y’amagereza yita ku bintu bibiri: umutekano w’ikigo no kugabanya ikiguzi. Avuga ko gereza irimo Trump “yaba ari akazi gatangaje…nta mucungagereza wabyemera”.

Ibi byaha ntibuza Trump gukomeza kwiyamamariza kuyobora Amerika kuko itegekoshinga rya Amerika rishyiraho bimwe mu bisabwa abakandida perezida: bagomba kuba nibura bafite imyaka 35, “baravukiye” muri Amerika kandi barabaye muri Amerika nibura imyaka 14. Nta ngingo ibuza uwahamwe n’ibyaha kuba umukandida.

Ariko uyu mwanzuro umuhamya ibyaha ushobora guha icyerekezo amatora yo mu Ugushyingo(11) uyu mwaka.

Ikusanyabitekerezo rya Bloomberg na Morning Consult ryo mu ntangiriro z’uyu mwaka ryabonye ko 53% by’abatora muri leta ziba zidafite uruhande ziriho bashobora kudatora uyu mu Repubulikani mu gihe yahamwa n’ibyaha.

Irindi kusanyabitekerezo ryo muri uku kwezi ryakozwe na Quinnipiac University, ryerekanye ko 6% by’abashyigikiye Trump bashobora kutamutora – ibishobora kugira ingaruka muri uku guhatana gukomeye.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:44 pm, Dec 23, 2024
temperature icon 24°C
moderate rain
Humidity 57 %
Pressure 1010 mb
Wind 12 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe