Muri iyi minsi imvugo za Perezida Tshisekedi n’abayobozi muri Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zigaruka cyane ku gusabira ibihano u Rwanda barushinja ko rwateye igihugu cyabo mu izina rya M23, ariko igisubizo kuri ubu busabe kikaba kwibutswa ‘amasezerano ya Luanda na Nairobi’ banze kubahiriza.
Mu mpera za Mutarama 2024, ubwo Tshisekedi yahuraga n’abahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa, yasabiye u Rwanda ibihano ndetse yongera kwitwaza iki cyifuzo ubwo yasesekaraga i Bruxelles kuwa 28 Gashyantare 2024, akigeza kuri Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Alexander De Croo. Arushinja gufasha umutwe wa M23.
Ubwo yari amaze kwakirwa na Alexander De Croo, Tshisekedi yabajijwe n’abanyamakuru icyifuzo yagejeje ku Bubiligi, abasubiza agira ati “Icyo nasabira u Rwanda ni ibihano.”
Minisitiri w’Intebe, Alexander De Croo yashimangiye ko gufatira u Rwanda ibihano bidashoboka, asobanura ko hari ibiganiro biri kuba kugira ngo hahanwe abantu ku giti cyabo bafite aho bahurira n’umutwe wa M23.
Icyifuzo cya Tshisekedi gihabwa ibisubizo birimo kwirinda imvugo zibiba urwango n’amacakubiri ahubwo akubahiriza ibikubiye mu masezerano ya Nairobi na Luanda. Yibutswa kandi ko ngo ingufu za gisirikare zidateze gushyira iherezo ku kibazo muzi giteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.
Mu izina rya Visi Perezida wa Komisiyo ya EU, Josep Borrell Fontelles, Komiseri ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Jutta Paulina Urpilainen, yamaganye imvugo z’urwango zikoreshwa muri RDC, yibutsa ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994, bikwiye kuba isomo ryo kwirinda ko hari ahandi byaba.
Ati “Ndongera mbisubiremo, twamaganiye kure imvugo zose z’urwango ndetse n’ikindi cyose gisa n’ivanguragihugu, hamwe n’imvugo z’irondabwoko ku bayobozi bamwe cyangwa abandi ku giti cyabo, bakoresha imvugo z’irondabwoko ndetse no kwibasira ubwoko.
Ntabwo dushobora kwibagirwa amateka yijimye y’akarere, turi gusatira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, turasaba abari mu nzego z’ubutegetsi n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri leta kwirinda ubwoko bw’izo mvugo”.
Jutta Paulina yakomeje avuga ko gukoresha imbunda bitazashyira iherezo ku mutekano muke ahubwo igikwiye ari ugushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Nairobi na Luanda.
Ati “Iyi ntambara ntabwo izarangizwa n’ibikorwa bya gisirikare, hakenewe ibiganiro bya politiki, hagasesengurwa impamvu-muzi itera umutekano muke n’amakimbirane. Hagomba gushyirwa mu bikorwa amasezerano ya Nairobi na Luanda bityo hakubahirizwa ubusugire, ubumwe ndetse n’ubudahangarwa bwa buri gihugu mu karere”.
Uyu muryango kandi wanasabye ibihugu guhagarika ubufasha bwose biha imwe mu mitwe irwana mu Burasirazuba bwa Congo.
Imyanzuro ya Luanda na Nairobi
Kuwa 23 Ugushyingo 2022 nibwo i Luanda muri Angola habereye inama y’Abakuru b’Ibihugu yigaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC. Yafashe imyanzuro ko inyeshyamba za M23 zigomba gushyira intwaro hasi mu maguru mashya.
Abitabiriye iyi nama bategetse ko ibitero byose bihagarikwa by’umwihariko ibyo M23 igaba ku ngabo za RDC na MONUSCO uhereye ku wa 25 Ugushyingo 2022 saa kumi n’ebyiri.
Iyi nama kandi yemeje ko abasirikare bo mu mutwe w’ingabo uhuriweho na EAC bakomeza koherezwa muri RDC naho inyeshyamba za M23 zikava mu duce zafashe zigasubira mu birindiro byazo bya mbere mu gace ka Sabyinyo ku ruhande rwa RDC maze hagashyirwaho agace zitagomba kurenga bigizwemo uruhare n’ingabo za EAC, iza MONUSCO n’iza leta.
Inkunga mu bya politiki n’ibya gisirikare yahabwaga M23 ngo igomba guhagarara ndetse indi mitwe yitwaje intwaro yaba iy’imbere mu gihugu no hanze yacyo yakoreraga mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo igahagarika ibikorwa.
Imitwe y’iterabwoba nka FDLR-FOCA, inyeshyamba za Red-Tabara, ADF n’indi yose ikorera ku butaka bwa RDC yasabwe gushyira intwaro hasi igatangira gusubira iwabo nk’uko byafashweho umwanzuro mu biganiro bya Nairobi.
RDC yanze kubahiriza imyanzuro ya Luanda na Nairobi
Imyanzuro ya Nairobi yasabaga ko RDC iganira n’imitwe yitwaje intwaro igizwe n’abanye-Congo harimo na M23 kuko igizwe n’abanye-Congo. Imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga yagombaga gushyira intwaro hasi abarwanyi bayo bagasubizwa mu bihugu baturutsemo, nabyo bikabasubiza mu buzima busanzwe.
RDC mu biganiro yagiranye n’imitwe yitwaje intwaro yakuyemo M23 bavuga ko ari umutwe w’iterabwoba. Ibyakozwe ni ikinamico kuko n’ubundi imitwe baganiriye n’ubundi isanzwe ikorana na FARDC. Muri make, nta biganiro byarimo ahubwo byari ukwiyerurutsa kugira ngo bavuge ko bubahirije ibyemezo.
Ku rundi ruhande, RDC yishe aya masezerano ikomeza guha intwaro ndetse no gufatanya n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro, ikorera mu burasirazuba bw’icyo gihugu. Ibi kandi ni ukurenga ku masezerano ya Nairobi, agamije kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe iyo mitwe, inabangamiye umutekano w’u Rwanda.
Byongeye kandi, kuba RDC yarinjije abacanshuro b’abanyamahanga ndetse n’ingabo z’u Burundi na SADC, ni ikimenyetso cyerekana ko yitegura intambara, idashaka amahoro.
Ikindi giteye impungenge ni uko RDC yirengagije cyane icyemezo cya Luanda cyo gusuzuma no gukemura ikibazo cyo gutahuka kw’impunzi mu bihugu zikomokamo.
U Rwanda n’ibindi bihugu byo mu karere bikomeje kwikorera umutwaro wo gucumbikira impunzi zirenga ibihumbi 300 z’Abanye-Congo, kandi zigikomeje kwiyongera kubera umutekano muke no gutotezwa birangwa mu Burasirazuba bwa RDC.
Guverinoma ya RDC ntabwo yigeze yemera ibirebana n’izo mpunzi, kandi ntiyigeze igira icyo ikora ngo izorohereze gutaha iwabo.