Tshisekedi yanze kuva ku izima!

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024, Perezida Paul Kagame, Félix Antoine Tshisekedi, William Ruto, João Lourenço na Cyril Ramaphosa bahuriye muri Ethiopia mu nama yiga ku kibazo cy’umutekano muke kimaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni inama yahuriranye n’uko abakuru b’ibihugu na za guverinoma bari i Addis Ababa, aho bitabiriye inama ya 37 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, ni imwe mu ngingo ikomeye cyane ikeneye kuganirwaho ku rwego rwa Afurika n’urw’Isi muri rusange. Umutwe wa M23 ukomeje intambara n’igisirikare cya FARDC cyifatanyije n’icy’u Burundi, SADC n’imitwe yitwaje intwaro nka Wazalendo, FDLR n’iyindi.

Uko iminsi ishira indi igataha, niko ikibazo gikaza umurego ku buryo nka Perezida wa Angola, João Lourenço, yavugiye muri iyi nama ko ibiganiro bya Nairobi, Burundi na Angola bigomba gusubukurwa vuba na bwangu.

Ati “Intego y’iyi nama ari ukurebera hamwe uburyo habaho guhagarika imirwano hagati y’Ingabo za RDC n’umutwe wa M23, ndetse hakarebwa uburyo habaho ibiganiro hagati ya Perezida Paul Kagame na mugenzi we, Tshisekedi, kuko ikibazo cy’umutekano muke kiri kurushaho gufata indi ntera.”

Ibyavuzwe na João Lourenço umaze igihe ari umuhuza mu kibazo cya RDC ndetse n’ibiganiro byakozwe kuri iki kibazo, birasa nk’aho ntacyo bivuze kuri Tshisekedi kuko muri iyi nama yongeye gutungurana yikuraho uruhare mu bibera muri RDC.

Perezidansi ya RDC yanditse kuri X yahoze ari Twitter ko muri iyi nama Tshisekedi “yagaragaje uruhare rw’u Rwanda mu mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, akanarushinja gusahura ubukungu bw’igihugu cye”.

Si ubwa mbere Tshisekedi yikuyeho ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC ahubwo akakegeka ku Rwanda. Hari ababona ko ari ikimwaro cyo kunanirwa gukora ibyo yemereye abaturage be agashaka urwitwazo. Yirengagiza kandi imvano y’umutwe wa M23 n’ibyo urwanira agahitamo kubyegeka ku Rwanda.

Tshisekedi kandi yatsembye avuga ko atazigera aganira na M23 ahubwo igomba gushyira intwaro hasi ikava mu bice yafashe, abarwanyi bayo bakajya mu nkambi yateganyijwe mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Tshisekedi kandi aherutse gutangaza ko nta bwiyunge igihugu cye gikeneye kugirana n’u Rwanda.

Ibi yabitangarije ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa ku wa 30 Mutarama 2024.

Tshisekedi yabwiye aba badipolomate ko u Rwanda rugenzura igice cy’ubutaka bwo mu burasirazuba bwa RDC, bityo ko mu gihe rutakivuyemo, nta biganiro ibihugu byombi bishobora kugirana.

Yagize ati “Nta biganiro bishobora kuduhuza n’u Rwanda mu gihe rugenzura igice cy’ubutaka bwacu. Ntabwo tuzemera ubwumvikane ubwo ari bwo bwose.”

Guverinoma y’u Rwanda yagaragarije Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano impungenge itewe n’ubufatanye bw’Ingabo za Afurika y’Amajyepfo, SADC, n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ifite imigambi yo guhungabanya umutekano warwo.

Ni ubutumwa bukubiye mu ibaruwa ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagejejwe n’ibiro bihoraho by’u Rwanda muri uyu muryango kuri Perezida w’aka kanama, Carolyn Rodrigues-Birkett, tariki ya 13 Gashyantare 2024.

Minisitiri Biruta yagaragaje ko ingabo ziri mu butumwa bwa Afurika y’amajyepfo zibogamiye ku ruhande rwa RDC, kandi ko ubu bufatanye bushobora kwagurira intambara mu karere; umwuka mubi ukiyongera.

Yibukije ko muri RDC hari imitwe yitwaje intwaro irenga 260 kandi ko SADC iri gufasha igisirikare gikorana n’ingabo z’u Burundi, abacancuro b’Abanyaburayi, umutwe wa FDLR ugizwe n’abarimo abajenosideri n’imitwe iwukomokaho n’imitwe yimitse ingengabitekerezo ya jenoside igize ihuriro rya Wazalendo.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:40 am, Jul 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe