Tshisekedi yongeye kugira u Rwanda urwitwazo mu nama ya COMESA

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida wa DR Congo  Atoine Felix Tshisekedi yagaragaje u Rwanda nk’intandaro y’ubukene bwugarije igihugu cyiwe kimaze imyaka 30 kiza imbere mu bihugu bikennye.

Umuryango w’abibumbye uravuga ko abaturage barenga kimwe cya kane cy’abatuye Republika ya Demokarasi ya Congo bugarijwe n’icyago cy’inzara.

Imibare itangwa n’ishami ry’uyu muryango ryita ku biribwa FAO, yerekana ko abaturage bagera kuri miliyoni 25 bakeneye inkunga yihutirwa yo mu rwego rw’ibiribwa.

Icyegeranyo c’uyu muryango kivuga ko ibiciro bizamuka cyane ndetse n’umusaruro muto bishobora gutuma abatuye iki gihugu bazahara kurushaho.

Mu cyegeranyo, Ishami rya ONU ryita ku biribwa FAO rivuga ko Republika ya Demokarasi ya Congo ihanganye n’ibibazo by’intambara z’urudaca, ubujura n’ubwicanyi bwo mu mijyi byiyongeraho ibyorezo bitandukanye bituma iki gihugu gihora mu bihe by’akaga.

Muri rusange abaturage bakabakaba miliyoni 26 mu gihugu cyose ngo bugarijwe n’inzara kubera ahanini intambara zitarangira, ibiciro by’ibiribwa biri hejuru ndetse n’igiciro gihambaye cy’ubwikorezi bw’ibintu nkenerwa nk’ibiribwa.

Ibi bikiyongeraho ibyorezo birimo nk’icy’ubushita bw’inkende kimaze iminsi gica ibintu mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu.

Ikibazo cy’ibiza nk’imyuzure na cyo kikaba cyaraje guhuhura ibintu byari bisanzwe bidahagaze neza.

Kuri ubu imiryango myinshi ngo ibona ibiribwa ari uko igiye kubishaka ku masoko kuko intambara zidatuma abahinze bajya gusarura n’abakora ibindi bikorwa nk’uburobyi bakaba batakibishobora.

Ukwiyambaza isoko kuri bose ndetse n’umusaruro wagabanutse cyane bikaba bituma ibiciro bya bike bibonetse bizamuka cyane.

Kuba ingabo z’umutwe wa ONU MONUSCO zaravuye muri tumwe mu duce nka Kivu y’amajyepfo na byo ngo byongereye impungenge zituma abaturage bakomeza guhunga kubera gutinya imitwe yitwaje intwaro.

Ku buryo busa n’impuruza, iki cyegeranyo kivuga ko intara za Tshopo, Tschuapa, Kivu ya ruguru n’iy’epfo, Maniema, Ituri na Maindombe zigaragaramo inzara isa n’itangiye kuba karande mu gihe cy’imyaka 20 ishize.

Izi mpamvu zose ariko leta ya Kongo yananiwe gukemura  bigateza inza mu gihugu Perezida wayo  Felix Tshisekedi ahubwo mu mvugo ze  impamvu igaho ari u Rwanda.

Mu nama ya COMESA  yaberaga I Bujumbura mu Burundi  Tshisekedi yongeye kwitwaza u Rwanda nk’intandaro y’ubukene bw’igihugu cye.

Ati”Nta mahoro nta terambere rirambye rishoboka Repubulika iharanira demokadasi ya Kongo yemeje kugarura amahoro muturere tw’uUburasirazuba  twugarijwe n’intambara y’ubushotoranyi bw’u Rwanda. Dukeneye gufashanya bikomeye hagati y’ibihugu by’akarere kugirango dukumire imvo n’imvano yo guhungabanya amahoro hanyuma dushyigikire igiteza imbere ubukungu n’iterambere mu karere”

Muri iyi nama Perezida w’Uburundi Ndayishimiye Evalisiti nawe yahamagariye ibiguhu byayitabiriye gutaraba Kongo avuga ko yugarijwe n’intambara ziyiteza ubukene.

Peresida wa Andry Rajoelina yatanze umuti w’icyatuma ibi bihugu byikura mu bukene  avuga ko ibihugu byashyirahi ingamba zikomeye zizamurwa urwego rw’ubuhinzi mu bihugu byabo ati” Umukuru w’igihugu nyawe ni ushobora kugaburira abanyagihugu biwe”

- Advertisement -
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:07 pm, Dec 21, 2024
temperature icon 18°C
moderate rain
Humidity 100 %
Pressure 1013 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe