Turikiya yahagaritse ubucuruzi bwose na Isiraheli ivuga ko uguhahirana kose hagati ya Turikiya na Isiraheli bizakomeza mu gihe Isiraheli izaba itakibangamira abatanga ubufasha bw’ibanze ku baturage ba Gaza.
Itangazo rya Minisiteri y’ubucuruzi ya Turikiya rivuga ko uku guhagarika ubuhahirane bireba ibicuruzwa byose. Kandi ko bizakomeza kugeza Isiraheli itanze inzira inyuzwamo ubufasha bw’ibyangombwa nkenerwa mu buzima ku baturage ba Gaza.
Ubucuruzi hagati ya Isiraheli na Turikiya busanzwe bufite agaciro ka Miliyaridi 7 z’amadorali ya Amerika buri mwaka.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Isiraheli yashinje Perezida wa Turikiya Recep Tayip Erdogan kwitwara nk’umunyagitugu. Mu butumwa yanyujije ku rukuta twe rwa X Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Isiraheli Israel Katz yashinje Perezida Erdogan kwirengagije inyungu z’abaturage ba Turikiya by’umwihariko abakora ubucuruzi ndetse no kwirengagiza amahame agenga ubucuruzi mpuzamahanga”.
Israël Katz yongeye ho ko yasabye mugenzi we wa Turikiya kwicarana na Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano bakareba uko bakomeza gucuruzanya na Turikiya.
Mu mwaka wa 1949 Turikiya nicyo gihugu cya mbere gifite umubare munini w’aba Isiramu cyemeye Isiraheli nk’igihugu. Gusa umubano w’ibihugu byombi watangiye kuzamba mu myaka ya vuba. Mu 2010 Turikiya yaciye umubano na Isiraheli, bongera kwiyunga mu 2016 gusa nyuma y’imyaka 2 gusa ibihugu byombi biza kongera kwirukana abadipolomate.
Isiraheli ikomeje gushyirwa ho igitutu n’amahanga ayinenga intambara yashoje muri Gaza. Umuryango w’abibumbye mu kwezi gushize wasohoye raporo igaragaza ko abaturage ba Gaza babarirwa muri Miliyoni 1.1 bari guhura n’inzara ndetse badashobora kugerwa ho n’imfashanyo z’ibyangombwa nkenerwa by’ibanze.