“Tuziyunga n’uzasimbura Kagame; ntazabaho iteka ryose” – Perezida Tshisekedi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu kiganiro cyihariye Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Antoine Tshisekedi yahaye Deutch Welle yanenze abayoboye Igihugu cye mbere ye ko barangaye u Rwanda rukayogoza amabuye y’agaciro. Yemeza ko ubwiyunge n’u Rwanda buzaba Perezida Kagame atakiyobora u Rwanda. 

Ku bijyanye n’amabuye y’agaciro ndetse n’amasezerano u Rwanda rwasinyanye n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi Perezida Tshisekedi yagize ati “Ayo masezerano ni agahimbazamusyi kari guhabwa intambara mu burasirazuba bw’igihugu. Icyo mbabwira nta garama na rimwe ry’amabuye y’agaciro riri munsi y’ubutaka bw’u Rwanda. Habe n’igarama na rimwe. Yose yibwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Hari umuryango utari uwa Leta utera ho kashe ukemeza ko ayo mabuye yacukuwe mu Rwanda ariko ni agahumamunwa kuba umuryango w’ubumwe bw’uburayi uha agaciro ibyo bicuruzwa by’ibyibano”. 

Umunyamakuru wa Deutch Welle Wendy Bashi yahise amubaza ati “Nyakubahwa Perezida muvuze ko bisa n’agahimbazamushyi kari gutangwa ku ntambara, ntibyaba bivuze ko u Rwanda rurusha ibiro Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ku munzani w’ububanyi n’amahanga?” 

Perezida Tshisekedi ati ” Oya. si cyo bivuze. Igihugu cyacu cyabaye ho igihe kinini kitagaragara mu ruhando mpuzamahanga, navuga ko byatumye dusa n’abasigaye ku byo nakwita ukwirehereza ho amahanga “robying diplomatique”. Kubera ko u Rwanda n’umuyobozi warwo uzi cyane ibijyanye no guhindura abantu, yabashije kumvisha abantu ko yari mu kaga kandi ko ako kaga katurukaga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kubera iyo mpamvu akaba agomba kohereza ingabo ze muri RDC kubera ko hari yo FDLR ihungabanya umutekano we; ariko mu by’ukuri I ruhande rw’ibyo aba aje kwiba amabuye y’agaciro.”

Perezida Tshisekedi yanenze abayoboye Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mbere ye ati “Reka mbivuge neruye ntabwo twari dufite ubuyobozi bushobora kwamagana ibyo. U Rwanda rwatwibye umugono. Kuva rero mu 2022 ubwo ubushotoranyi bwatangiraga, Njye nahise namagana ako kanya ubwo bushotoranyi. Murabona ko ibintu byahindutse. Murabona ko bikosotse mu mwaka n’igice ushize mu gihe nyamara mu myaka 30 ishize u Rwanda rwabeshye isi yose. Natwe nimuduhe igihe tugerageze gukura mo ubukererwe, hari harabayeho uguceceka mu gihugu cyacu ndetse no ku bayoboraga icyi gihugu. ” 

Perezida Tshisekedi yashimangiye ko n’igisirikare cy’igihugu ubwacyo (FARDC) kitigeze kigira umurongo uhamye watuma gihangana ku rugamba. Yemeza ko igisirikare ngo cyaciwe intege, kiyoborwa mu kavuyo bityo ko kitashoboraga guhangana n’ubushotoranyi.

Umunyamakuru Tina Guerhäusser aramubaza ati “Hanyuma ni kuri nde mushingira ho icyizere cyanyu cyo kongera kwiyunga, urugendo rugana ku mahoro muvuga ko mukeneye no ku baturage bo mu burasirazuba bw’igihugu cyanyu. Ni kuri nde mushingira ho icyo cyizere niba muvuga ko ….. kuri Paul Kagame muvuga ko ari umuntu ushobora ….. ” 

(Amuciye mu ijambo) Perezida Tshisekedi ati ” K’uzaza nyuma ya Paul Kagame. Ntabwo azabaho iteka ryose. Ndizera ko nyuma ye hazaza umukuru w’igihugu ushobora kumva icyo ari cyo kubana amahoro n’abaturanyi.”

Iyi mvugo ya Perezida Tshisekedi kandi ije ikurikira izabayibanjirije zirimo amagambo yavuze yiyamamaza yemeza ko yatera u Rwanda ndetse n’ayavuzwe na Mugenzi we w’u Burundi Evariste Ndayishimiye nyuma y’irahira rya Perezida Tshisekedi ubwo yaganirizaga urubyiruko agaca amarenga ko ashyigikiye umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Nyuma y’izi mvugo zombi Perezida Kagame yumvikanye nk’udakanzwe nazo ariko kandi atazifashe nk’urwenya.  Asaba abanyarwanda kuryama bagasinzira kuko umutekano wabo urinzwe ndetse yongera ho ati “Ntimugatinye ibitumbaraye, rimwe na rimwe biba biri mo umwuka. … ”

Imvugo nk’izi zihembera urwango ni imwe mu ngingo igarukwa ho mu biganiro byose bigamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Imyanzuro igafatwa isaba ko zahagarara. Haba mu myanzuro ya Nairobi ndetse n’iya Luanda izi mvugo zaramaganwe.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:06 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe