U Bubiligi: Nkunduwimye ushinjwa kwica Abatutsi ahanganye n’ubutabera

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Mu Rukiko rwa Rubanda ruherereye i Buruseli mu Bubiligi hatangijwe urundi rubanza rw’Umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Uwo ni uwitwa Nkunduwimye Emmanuel bitaga Bomboko.

Uyu mugabo w’imyaka 65 aburana ahakana ibyaha byose ashinjwa birimo kwica Abatutsi no gufata ku ngufu. Ashinjwa kuba yarabikoreye mu igaraje rye rya AMGAR rayri riherereye mu Gakinjiro ko mu mujyi wa Kigali, aho aho bivugwa ko yabiciraga akanahafatira abagore ku ngufu. Umunsi ubaye uwa gatatu ahanganye n’abacamanza n’inyangamugayo zibunganira mu miburanishirize y’izi manza.

Ibyaha ashinjwa bivugwa ko yabifatanyije na  George Rutaganda wari inshuti ye y’akadasohoka (dore ko bari banafatanyije ririya garaje, Ndlr). Uyu kandi yari Visi-perezida w’umutwe w’Interahamwe ku rwego rw’igihugu, ari na zo by’umwihariko zashyize mu bikorwa umugambi wa jenoside.

Abatangabuhamya bavuga ko uyu Nkunduwimye yari umwe mu bagize uwo mutwe w’interahamwe kandi ko yagendanaga na Rutaganda mu gihe Jenoside yashyirwaga mu bikorwa, aho yabaga yambaye ijaketi ya gisirikari kandi afite imbunda.

Rutaganda yageze mu Bubiligi mu mpera z’umwaka wa 1998 avuye muri Kenya aho yari amaze imyaka 4 yarahahungiye kuva jenoside yarangira. Yahawe ubuhungiro mu Bubiligi mu 2003, abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2005.

Nyuma yo gukorwaho iperereza ryatangiye mu 2007, muri werurwe 2011 yarafashwe arafungwa.

Byari biteganyijwe ko urubanza rwe ruzaburanishirizwa hamwe n’urwa Ernest Gakwaya, uyu akaba ari undi Munyarwanda ukekwaho kugira uruhari nk’urwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.  Uyu yari amaze igihe afungiye mu Burundi azira gukoresha impapuro mpimbano.

Byaje guhinduka urukiko rufata umwanzuro wo kuburanisha Nkunduwimye, Gakwaya akaba azaburanishwa ukwe. Biteganyijwe ko abatangabuhamya bashinja n’abashinjura bazaba bagera ku 100, urubanza rukazamara ukwezi kose.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:44 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe