U Buhinde mu matora y’Abadepite y’igitangaza!

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe
  • Abatora bakabakaba miliyari
  • Iminsi 44 y’amatora
  • Ibiro by’amatora birenga miliyoni
  • Abatoresha miliyoni 15
  • Abadepite 543
  • Amashyaka 2660 yemewe
  • Abakandida barenga 8 000

Umusibo ejo, ku wa gatanu tariki ya 19 Mata 2024, abaturage bo mu Buhinde bakabakaba miliyali bazazindukira mu matora y’Abadepite. Muri iki gihugu gikunze kwitwa ‘’Demokarasi nini ku isi’’. Abazitabira aya matora n’ibikenewe byose ngo azabe uko yateganyijwe biratangaje ugereranyije n’andi matora aba hirya no hino ku isi.

Abazatora bakabakaba miliyari

Abaturage bazatora barengeje imyaka 18 bakabakaba miliyari. Ku bijyanye n’amatora y’Abadepite, iki gihugu ntawe ugihiga. Nko mu 2019, abarenga miliyoni 900 ni bo bari nbiyandikishije kuri lisite y’itora, abagera kuri miliyoni 615 byabasabye gutora babanje gukora ingendo ndende, nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Buhinde.

Ubusanzwe ubuhinde butuwe n’abasaga miliyari 1 na miliyoni 400, ku buso bwa kilometerokare zirenga miliyoni 3, ni ukuvuga ko bukubye u Bufaransa inshuro 6 n’abaturage babwo bukaba bubakubye inshuro 20.

Amatora y’Abadepite azakorwa mu minsi 44

Biragoye gutegura ayo matora mu munsi umwe. Ayo mu Buhinde azamara iminsi 44, akaba azatangira tariki ya 19 Mata akazarangira tariki ya 1 Kamena 2024. Buri ntara ifite iminsi izatoreraho, amatora akazakorwa mu byiciro 7. Buri utora ahitamo umuntu 1 gusa ashaka gutora, bakazareba abagize amajwi menshi. Amatora azatangazwa tariki ya 4 Kamena 2024.

Ibiro by’amatora birenga miliyoni

Komisiyo y’Amatora yatangaje ko hashyizweho ibiro by’amatora birenga miliyoni, cyane cyane mu bice bya kure nko mu misozi ya Himalaya, mu butayu bwa Rajasthan no mu birwa mu Nyanja y’Abahinde. Ubusanzwe amategeko agenga amatora avuga ko utora atagomba kugenda ibilometero birenga 2 ajya aho agomba gutorera, ari na yo mpamvu hakozwe ibishoboka byose ngo byubahirizwe.

Mu matora baherukagamo muri 2019, abashinzwe amatora bakoze ibilometero birenga 500 bakoresheje imihanda mibi yo mu misozi bajya gushinga ibiro by’itora ahitwa Arunachal Pradesh mu majyaruguru y’igihugu ku mupaka wacyo n’u Bushinwa, nyamara uwagombaga kuhatorera yari umuturage 1 gusa!

Abakozi bifashishwa mu matora bagera kuri miliyoni 15

Muri aya matora hazifashishwa abakozi b’amatora bagera kuri miliyoni 15. Abatorwa ni Abadepite 545 batorerwa manda y’imyaka 5. Nubwo umwaka ushize guverinoma yari yatoye itegeko rivuga ko abagore bagomba kuba byibura 1/3 mu Nteko, bizagerwaho kera kuko kugeza ubu bakingana na 15%.

Inteko Nshingamategeko ibarizwamo Abadepite 545

Mugihugu cyemera amashyaka menshi, u Buhinde bufite amashyaka 2 660 yemewe, abashaka kujya mu Nteko bayanyuzemo bararenga 8 000. Nubwo ari uko bimeze ariko, amashyaka afite ingufu ni 2 gusa, arimo irya Minisitiri w’Intebe uriho ubu Narendra Modi, n’iritavuga rumwe n’ubutegetsi rirangajwe imbere na Nehru Gandhi.

U Buhinde 2 bubarirwamo amashyaka 2 660 yemewe

Mu matora ya 2019, ishyaka rya Modi ryari ryabahigitse ritsindira imyanya 303 kuri 543, andi agabana imyanya isigaye. Mu gihe Modi yazongera gutsindira indi manda, yazashira ayoboye imyaka 15 kuko amaze 10 ku butegetsi. Icyegeranyo cyakozwe na Pew cyashyizwe hanze umwaka ushize, cyagaragaje ko abaturage 80% bakimushaka.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:47 pm, May 28, 2024
temperature icon 27°C
light rain
Humidity 47 %
Pressure 1020 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:56 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe