u Burundi burashinja u Rwanda Grenade yatewe I Bujumbura

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Nyuma y’igitero cya Grenade yatewe muri Gale ya Bujumbura kuwa gatanu, abategetsi b’u Burundi baravuga ko bamaze gutegura ikirego ku Rwanda bashinja uruhare muri icyi gitero.

 

Iyi Grenade yatewe muri gale y’imodoka zitwara abagenzi rusange ya Bujumbura yakomerekeje abantu 38 barimo 5 bakomeretse bikomeye.

- Advertisement -

Umuvugizi wa Minisiteri y’imitekano yasohoye itangazo avuga ko abateye iyi Grenade ngo bafitanye imikoranire ya hafi n’u Rwanda. Muri iri tangazo umuvugizi wa Ministeri y’umutekano avuga ko u Rwanda ndetse n’umurundi witwa Pacifique Nininahahazwe ngo ari bo bari inyuma y’icyo gitero.

Iri tangazo ryashyizwe hanze mu nama yahuje abashinzwe iperereza mu Burundi yabaye kuri uyu wa gatandatu taliki 11 Gicurasi. Abakekwaho uruhare muri icyi gitero batandatu bamaze gutabwa muri yombi.

Pierre Nkurikiye umuvugizi wa Ministeri y’umutekano nyuma y’iyi nama yambwiye atangazamakuru ko umwihahuzi ngo yateye igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade mu kivunge cy’abantu bari bategereje bisi. Akomwza avuga ko 38 bakomeretse barimo 5 bakomeretse bikomeye ndetse ko nta muntu wahitanwe n’icyi gitero.

Pierre Nkurikiye yagize ati “aba biyahuzi bose batoranijwe kandi batorejwe mu Rwanda, banahawe ibi bikoresho n’u Rwanda. U Rwanda rwabohereje muri RED TABARA kugira ngo begere umupaka w’uburundi. Bakiriwe, batuye kandi barinzwe n’abantu bamwe na bamwe bo mu Rwanda.”

Pierre Nkurikiye utakiriye ibibazo by’abanyamakuru yakomeje arega ibirego u Rwanda ariko kandi nta bimenyetso bifatika yagaragazaga. Yavuze kandi ku gitero cya Grenade yatewe mu Kamenge mu mujyi wa Bujumbura igatwara ubuzima bw’umuntu umwe.

Si ibi birego byonyine u Burundi burega u Rwanda kuko banamaze gutanga ikirego mu rukiko rw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba EAC, burega u Rwanda uruhare mu gitero cyagabwe mu Gatumba mu mpera z’umwaka ushize cyigambwe na Red-Tabara. I Burundi kandi kuva uyu mwaka wa 2024 watangira bwahise mo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:43 am, Dec 23, 2024
temperature icon 18°C
light rain
Humidity 93 %
Pressure 1016 mb
Wind 4 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 97%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe