U Burundi bwashinje Ngendakumana gukorana n’imitwe y’iterabwoba

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Leta y’u Burundi irarega Leonce Ngendakumana, wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko gukorana n’imitwe y’iterabwoba nyuma yo kwandikira abakuru b’ibihugu barimo na Perezida Kagame.

U Burundi  burega  Ngendakumana ndetse n’ishyaka  CNL rya Agathon Rwasa gukorana n’imitwe bwita  iy’iterabwoba. Mu itangazo yasohoye, Leta y’u Burundi  ivuga ko ingaruka  bazazirengera.

Ni nyuma yaho ihuriro  ry’amashyaka, amashyirahamwe yigenga hamwe n’ishyaka CNL, bandikiye abakuru b’ibihugu by’akarere ka Afurika y’uburasizuba  EAC n’indi miryango mpuzamahanga babasaba  gushyira igitutu kuri  leta y’u Burundi, ikemera kuvugurura  amasezerano ya Aruhsa cyane cyane mu kuganira n’abo batavuga rumwe harimo n’abahunze igihugu n’imitwe yitwaje intwaro.

Ngendakumana avuga ko ubu burakari abona Leta y’u Burundi yabutewe n’uko mu bo iri huriro ryandikiye harimo na Perezida Kagame. Yaburiye Perezida Ndayishimiye ko mu gihe ntagikozwe mu gihugu hashobora kubaho kugumuka bishobora no kugera ku guhirika ubutegetsi.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:33 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1014 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe