Leta y’u Burundi irarega Leonce Ngendakumana, wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko gukorana n’imitwe y’iterabwoba nyuma yo kwandikira abakuru b’ibihugu barimo na Perezida Kagame.
U Burundi burega Ngendakumana ndetse n’ishyaka CNL rya Agathon Rwasa gukorana n’imitwe bwita iy’iterabwoba. Mu itangazo yasohoye, Leta y’u Burundi ivuga ko ingaruka bazazirengera.
Ni nyuma yaho ihuriro ry’amashyaka, amashyirahamwe yigenga hamwe n’ishyaka CNL, bandikiye abakuru b’ibihugu by’akarere ka Afurika y’uburasizuba EAC n’indi miryango mpuzamahanga babasaba gushyira igitutu kuri leta y’u Burundi, ikemera kuvugurura amasezerano ya Aruhsa cyane cyane mu kuganira n’abo batavuga rumwe harimo n’abahunze igihugu n’imitwe yitwaje intwaro.
Ngendakumana avuga ko ubu burakari abona Leta y’u Burundi yabutewe n’uko mu bo iri huriro ryandikiye harimo na Perezida Kagame. Yaburiye Perezida Ndayishimiye ko mu gihe ntagikozwe mu gihugu hashobora kubaho kugumuka bishobora no kugera ku guhirika ubutegetsi.