U Burundi bwinjiye murongo mugari w’itumanaho wa EAC

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ibiciro byo guhamagarana mu bihugu bya Rwanda, Kenya, Uganda, Twanzania na Soudan y’epfo bimaze igihe byarorohejwe kubera gahunda yiswe “One Network Area” y’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC).

Itangazo ry’ikigo cy’itumanaho mu Burundi (ACRT) ryo kuwa 29 Nyakanga, rivuga ko igihugu cy’u Burundi nacyo cyinjiye muri uyu murongo mugari w’itumanaho. U Burundi bibaye igihugu cya 6 cyinjiye muri uyu murongo mugari witezweho kugabanyiriza abarundi igiciro cyo guhamagara muri ibi bihugu bisanzwemo.

Uyu murongo mugari w’itumanaho watangijwe mu 2015 ku ikubitiro watangiranye ibihugu bya Rwanda, Kenya, Uganda, na South Sudan.

- Advertisement -

Ukwinjira k’u Burundi muri uyu murongo mugari w’itumanaho bisobanuye ko ibihugu 6 mu bihugu 8 bigize umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba EAC bimaze kuba ibinyamuryango. Hasigaye ibihugu bibiri aribyo Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na Somalia.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:29 pm, Oct 18, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1012 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe