U Rwanda na DRC bahuriye mu biganiro muri Angola

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri uyu wa Kabiri, i Luanda muri Angola hateraniye inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga y’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yiga ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ni inama yatumijwe n’umuhuza muri ibi biganiro Perezida wa Angola João Lourenço. Muri ibi biganiro u Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Amb. Minister Olivier Nduhungirehe naho ku ruhande rwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ibiganiro byitabiriwe na Minisitiri Thérèse Kayikwamba Wagner.

Ibi biganiro bikurikiye ibindi nabyo bya ba Minisitiri byitabiriwe n’impande zombi mu kwezi kwa Gatandatu byabereye muri Zanzibar. Ibiganiro bya Zanzibar ariko byakurikiwe n’imvugo yumvikanisha ko ntacyo byagenze ho ya Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo Patrick Muyaya.

- Advertisement -

U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bimaze igihe bitarebana neza. Kinshasa igashinja Kigali gufasha umutwe wa M23 naho Kigali igashinja Kinshasa gufatanya na  FDLR.

Abasesengurira hafi icyi kibazo bavuga ko kenshi ko igisubizo kizaturuka mu nzira y’ibiganiro hagati y’pande zihanganye. Leta ya Kongo yo ivuga ko idashobora kujya mu biganiro n’abo yita umutwe w’iterabwoba wa M23. Ndetse bamwe mu bari ku isonga n’ubushinjacyaha bwa Kongo bwabasabiye igihano cyo kwicwa.

Ibi biganiro kandi bibaye mu gihe Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo irega u Rwanda kubangamira ingendo z’indege zo muri icyi gihugu. Ngo binyuze mu ikoranabuhanga rigenzura iby’indengo zo mu kirere.

U Rwanda ntirwemera ko rwaba rufite abasirikare ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo barwana bafatanyije n’umutwe wa M23 gusa rwemeza ko uyu mutwe wa M23 ufite ishingiro ryo kuba uriho.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:57 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 27°C
broken clouds
Humidity 36 %
Pressure 1013 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 20 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe