U Rwanda na DRC basubiye mu biganiro by’amahoro muri Angola

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo basubukuye ibiganiro I Luanda muri Angola bigamije gushakira amahoro akarere k’uburasirazuba bwa Kongo.

Ni ibiganiro biyobowe n’umuhuza Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Angola uhagarariye Perezida wa João Lorenço. Muri ibi biganiro bibaye ku nshuro ya gatatu Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri Amb Olivier Nduhungirehe, mu gihe intumwa za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo zihagarariwe na Minisitiri Therese Kayikwamba Wagner.

Ibi biganiro biteganijwe kumara iminsi 2, kuwa 20 na 21 Kanama, bikurikiye iby’abakuriye inzego z’ubutasi z’ibihugu byombi byabaye kuwa 7 – 8 Kanama. Ibi biganiro byari bifite intego yo gushakira hamwe uko umutwe wa FDLR wakwamburwa intwaro nk’imwe mu nzira zigamije gushakira aka karere amahoro.

- Advertisement -

Iyi nama ya ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi kandi byitezwe ko inagezwaho raporo y’ibyavuye mu nama y’abakuriye z’ubutasi.

Perezida Lourenço nk’umuhuza muri ibi biganiro aherutse gutangariza abakuru b’ibihugu byo mu muryango w’ubuhahirane uhuza ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika SADC ko hari umugambi wo kugarura amahoro yagejeje ku bakuru n’ibihugu by’u Rwanda na RDC mu ngendo yagiriye muri ibi bihugu kuwa 11 na 12 Kanama uyu mwaka.

Ibi biganiro bya Luanda byatangiye mu mwaka wa 2022 ni imwe mu nzira ziganisha ku mahoro mu karere zatanzwe n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:20 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe