U Rwanda na Mali biyemeje ubufatanye bushya

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

U Rwanda na Mali byasinye amasezerano 19 y’ubufatanye mu nzego zirimo ubuzima, umutekano, umuco, ubuhinzi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ibindi. Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali kuri uyu wa Mbere, ahateraniye inama ya mbere ya Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi igamije gushimangira umubano n’ubufatanye buhuriweho.

Iyi nama iteranye nyuma y’icyumweru kimwe Kandi abagize itsinda ry’ingabo za Mali nabo bageze mu Rwanda mu rugendo rugamije kungurana ubunararibonye mu bya Gisirikare.

Kuva Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Colonel Assimi Goïta yajya ku butegetsi muri Gicurasi 2021 u Rwanda na Mali ni ibihugu byakomeje kunoza ibikorwa by’umubano ndetse mu minsi ishize itsinda ry’ingabo za Mali zari I Kigali mu kunoza imikoranire n’u Rwanda mu bya Gisirikare.

Mu Ukuboza 2021, Perezida Kagame na we yoherereje uyu musirikare uyobora Mali ubutumwa, amwizeza ko ibihugu byombi bizakomeza gukorana, hagamijwe guteza imbere umubano mwiza n’ubuhahirane.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:13 am, Jul 27, 2024
temperature icon 16°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe