U Rwanda n’u Bufaransa byiyemeje gufatanya mu bya gisirikare

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu nama yaberaga I Paris y’itsinda rihuriweho ry’ingabo z’u Bufaransa n’iz’u Rwanda yashojwe ibihugu byombi byemeranije gushyigikira ubufatanye mu bya gisirikare.

Iyi nama izwi nka Commission Militaire Mixte Franco – Rwandaise yari yitabiriwe n’itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda riyobowe n’Umuyobozi muri Minisiteri y’Ingabo Ushinzwe Ubutwererane mpuzamahanga, Brig Gen Patrick Karuretwa.

Yari inama ya kabiri ya Komisiyo ya Gisirikare ihuriweho n’ingabo z’ibihugu byombi. Iri tsinda ry’ingabo z’u Rwanda  ryagiranye n’Ingabo z’u Bufaransa i Paris. Impande zombi zaganiriye ku mikoranire mu bya gisirikare. Hashyizwe kandi umukono ku masezerano mashya azagenderwaho muri ubu bufatanye kugeza mu 2025.

Umubano w’u Rwanda n’ubufaransa uragenda uzahurwa nyuma y’igihe ibihugu byombi bitavuga rumwe. Gusa kuva yagera ku butegetsi Perezida Emmanuel Macron w’ubufaransa amaze guhindura byinshi ku isura abanyarwanda babonagamo igihugu cy’ubufaransa.

Ubufaransa kandi bukomeje gushaka uko bwagumana ijambo ku mugabane wa Afurika nyuma y’uko ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika bisa n’ibyatangiye inkundura yo kwirukana ingabo z’abafaransa. Ibi byahereye mu gihugu cya Niger, Burkina Faso bigenda bikomereza no bindi bihugu ubufaransa bwahoze bufite mo Ijambo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:32 am, Jul 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe