Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yatangaje ko mu rwego rwo gukemura burundu ikibazo cyo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, hari bisi 140 zizagurwa ziyongera kuri 200 zamaze kugurwa.
Muri izo 200, hari 100 ziherutse gushyirwa mu mihanda y’i Kigali mu gihe izindi 100 zitegerejwe muri Gashyantare uyu mwaka.
Ati “Umubare nyawo tuzagura wa bisi zizagera kuri 340. Iyo gahunda yo kongera imodoka no kunoza uburyo bwo gutwara abagenzi irakomeje no mu bindi bice by’igihugu, izakomeza no mu ntara.”
- Advertisement -
Izi bisi zigamije kurushaho kunoza serivisi mu Mujyi wa Kigali no kugabanya igihe abagenzi bamaraga bategereje bisi.
Ubwanditsi