U Rwanda rukeneye arenga Miliyari 1$ ngo rugeze amashanyarazi kuri bose

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikigo cy’igihugu cy’ingufu REG cyatangaje ko kugira ngo u Rwanda rubashe kugera ku ntego yo guha buri muturage wese amashanyarazi mu mwaka wa 2029 hakenewe Miliyari 1 na Miliyoni 500 z’amadorali ya Amerika.

Kugeza ubu amashanyarazi ageze ku banyarwanda ku gipimo cya 77.7% avuye ku gipimo cya 34.4% yari ho mu mwaka wa 2017. Iyi ni imibare yagaragajwe na Guverinoma y’u Rwanda yo guhera taliki 1Nyakanga 2017 kugeza 30 Kamena 2024 muri gahunda ya NST1.

Ingano y’umuriro wari mu Rwanda mu mwaka wa 2017 yari MW 208 mu gihe ubu mu mwaka wa 2024 u Rwanda rufite MW 556. Izi zirimo izikomoka ku mazi, ku zuba kuri gaz metane, ndetse n’izindi ngufu zitandukanye zisubira.

- Advertisement -

Mu banyarwanda 77,7% bafite amashanyarazi kandi 54.4 bafatira ku muyoboro mugari mu gihe 22.8 aribo badafatira ku muyoboro mugari.

Akarere ka Gakenke niko karere kaza ku isonga mu kugira igipimo cyo hejuru cy’abaturage bagerwaho n’amashanyarazi bangana na 96.9%, Kicukiro igakurikira ho 93% na Nyarugenge ikagira 92.4%.

Uturere 25 muri 30 tugize u Rwanda twose dufite igipimo cy’amaahanyarazi kiri hejuru ya 70% mu gihe udusigaye natwo tugiye tugira igipimo biri hagati ya 61 na 69%.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:59 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 39 %
Pressure 1014 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe